Biravugwa ko mu gihe cya vuba Perezida Kagame ashobora guhurana na Tshisekedi bakaganira

Perezida wa Angola, João Lourenço, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu gihe cya vuba ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babe bahurira mu biganiro.

Uyu mukuru w’igihugu cya Angola yabitangirije itangazamakuru ryo mu gihugu cya Côte d’Ivoire, aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi. ni nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka byari byitezwe ko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahura bakaganira ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC, nyuma y’inzinduko bombi bagiriye i Luanda muri Angola hagati ya Gashyantare na Werurwe.

Muri izi nzinduko zombi yaba Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC bahuraga na Perezida Joao Lourenco wagizwe umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati ya Kigali na Kinshasa. Mu gihe Kagame na Tshisekedi bari bemeye guhura, kuri ubu amezi atatu arihiritse umuhuro wari uteganyijwe utabayeho.

Bikekwa ko impamvu bitabaye ari ukubera impamvu ishingiye ku kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashyizeho amabwiriza y’uko kugira ngo ibiganiro bibeho “M23 igomba guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice byose by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura.”

Mu minsi ishize kandi Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, yatangaje ko yashyize imbere gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23 mu nzira y’intambara, kuko ngo Dipolomasi ntacyo yigeze igeraho.

Inkuru Wasoma:  Hatangajwe itariki yigitaramo cya Riderman na Bull Dogg cyiswe "Icyumba cy’Amategeko"

Perezida João Lourenço ubwo we na mugenzi we Alassane Ouattara baganiraga n’itangazamakuru, yatangaje ko kuri ubu ibiganiro byo ku rwego rwa za Minisiteri z’Ububanyi n’amahanga biri kuba, mu rwego rwo kureba uko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahura bakaganira mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.

Ati “Uyu munsi turimo kuganira ku rwego rwa ba Minisitiri, ndetse hari amahirwe y’uko mu gihe cya vuba tuzabasha guhuriza hamwe ba Perezida bombi, Tshisekedi na Kagame kugira ngo baganire imbonankubone kuri iki kibazo hagamijwe kugera ku mahoro muri ibi bihugu bibiri [u Rwanda na Congo].”

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba kuri iyi nshuro ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazemera guhura. Icyakora Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu kiganiro aheruka kugirana na France 24, yavuze ko yiteguye guhura na Tshisekedi amaso ku maso kuko nta na rimwe yanigeze abyanga. Perezida Kagame watanzeho Angola umugabo, icyo gihe yavuze ko Tshisekedi ari we buri gihe ushyiraho amabwiriza, ibituma ibiganiro byo gushaka umuti w’amakimbirane bidindira.

Ivomo: Bwiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved