Nyuma y’igihe umunyamakuru wa Isimbi TV akaba na nyirayo, Murungi Sabin, akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga, aho hasakaye amashusho bivugwa ko yafashwe amashusho avuye gusambana n’undi mugore, hatangiye gusakara amakuru avuga ko hari abantu bamuteye ubwoba bamubwira ko nagaruka gukora ibiganiro bazashyira indi videwo ye hanze.

 

Iyo usuye shene ya YouTube ya Isimbi TV, byagorana kubona hafi ikiganiro giherutse gukorwa na n’umunyamakuru Murungi Sabin, ndetse n’ibiganiro byakorwagan n’umunyamakuru Tidjara Kabendera bigiye kumara hafi iminsi 10 nta kiganiro gishyirwa kuri uru rubuga.

 

Byatangiye nyuma y’uko hatangiye kujya hanze amashusho y’uyu munyamakuru bivugwa ko yari avuye gusambana ndetse akaza kuvunika ubwo yamanukaga igipangu yari yuriye asohoka muri urwo rugo rwafatiwemo amashusho, nyuma y’aho akaza gutangaza ko arwaye bityo ko atarongera gukora akazi ke gasanzwe.

 

Amakuru dukesha abanyamakuru ba JB Rwanda, avuga ko ibyabaye kuri Murungi Sabin ari ibintu byari byarapanzwe ku buryo byanafatiwe amashusho agiye atandukanye, yagiye ashyirwa hanze aribwo byatangiraga kuvugwa ko yari avuye gusambana n’undi mugore.

 

Bivugwa ko ibyabaye kuri Sabin, ari ibintu byapanzwe n’abantu batandukanye barimo n’uri hafi y’uyu munyamakuru, ndetse ngo gahunda ya byose yari ukumuzimya kugira ngo abasigire ikibuga. Amakuru akomeza avuga ko Sabin wamamaye kubera umutima mwiza no gufasha abantu batandukanye, gahunda yari ihari ari ukumwangisha abanyarwanda bityo na Shene ye ya YouTube igasubira inyuma.

 

Aba banyamakuru bavuga ko mu makuru yizewe bafite, ari uko abapanze iriya gahunda basigaranye videwo zigeze kuri ebyiri na audio by’uyu munyamakuru, aho ngo bamuteye ubwoba bakamubwira ko nagaruka gukora ibiganiro kuri shene ya Isimbi TV bazayishyira hanze ndetse ngo ikaba yakwangiza ubuzima bwe kurusha izabanje. https://imirasiretv.com/umunyamakuru-murungi-sabin-wa-isimbi-tv-ararwaye-bikomeye/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved