Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Leta ya Kinshasa iri gushaka ibiganiro rwihishwa na Leta y’u Rwanda bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije kugabanya ibibazo by’umuka mubi umaze iminsi hagati y’ibi bihugu.
Bivugwa ko n’ubwo Amerika ishaka guhosha ibibazo cy’icyuka kibi hagati y’ibi bihugu nyamara Leta ya Kinshasa yo yari ishaka intambara. Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu minsi ishize, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Anthony Blinken yahamagaye Tshisekedi amusaba ko yaganira na M23.
Nyuma y’aho Umudepite w’umunyamerika, Andre Carson asohora umushinga w’itegeko ryamagana ihohoterwa na jenoside bikorerwa abatutsi b’Abanyekongo muri DRC. Amerika yemera ko intambara itatuma Uburasirazuba bwa Kongo butekana ariyo mpamvu isaba ko haba ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi ndetse no ku nyeshyamba za M23.
Kugeza ubu n’ubwo aya makuru ari kuvugwa nta ruhande na rumwe rurerura ngo ruvuge ko ibi biganiro by’u Rwanda na RDC byapanzwe gusa u Rwanda ruhora ruvuga ko rwiteguye kuganira n’uwo ariwe wese wifuza amahoro.
Hari andi makuru bivugwa ko yavuzweho ejo mu nama y’umutekano yabaye muri RDC, avuga ko uhagarariye igihugu cy’Uburusiya muri Congo yatangaje ko igihugu cye kigiye gufasha Repubilika ya Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, mpaka uvuye burundu mu burasirazuba bw’iki gihugu.