Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Perezida w’iki gihugu, Antoine Felix Tshisekedi, ari i Buruseli mu Bubiligi, aho ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibibazo by’uburwayi bumumereye nabi bivugwa ko ari umutima. https://imirasiretv.com/abantu-80-bafashwe-bari-gusengera-mu-kibuti-cyinkoko/
Byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Perezidansi, ku wa 31 Nyakanga 2024. Ni Tshisekedi wari utegerejwe i Kisangani mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abanye-Congo nk’uko ubutegetsi bwe bubyita.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yavuze ko Tshisekedi yagiye mu Bubiligi gukurikiranwa n’abaganga ngo bamuvure uruti rw’umugongo. Yavuze ko umukuru w’igihugu cya RDC yarimo yitabwaho n’itsinda ry’abaganga be mu bitaro bya gisirikare bya Camp Tshatshi. Minisitiri w’Intebe, Judith Tuluka Suminwa, niwe wahawe ububasha bwo guhagararira Tshisekedi muri icyo gikorwa cyo kwibuka Genocost.
Tshisekedi uvuga ko amaranye igihe ububabare bw’umubiri, muri Werurwe 2023 ni bwo yatangiye kugana ibitaro byo mu Bubiligi kugira ngo bimwiteho. Uyu Mukuru wa Congo yigeze kubwira abakozi ba Ambasade ya RDC mu Bubiligi ko yemeye kubagwa kuko yari afite ububabare bukabije. Yagize ati “Nagize inzobere zamvuye. Ubu nshobora kugendana ‘Minerve’ mu gihe runaka kugira ngo amagufwa n’uruti rw’umugongo bitavunika. Imana ishimwe, ndacyariho.”
Muri Mata 2024 ni bwo Tshisekedi yaherukaga mu Bitaro byo mu Bubiligi, icyo gihe byemejwe na Perezidansi ya Congo, hari nyuma y’iminsi hibazwa irengero rye. Gusa hari amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi arwaye indwara y’umutima na “Prostate” akaba amaze iminsi igera kuri irindwi yitabwaho n’abaganga i Buruseli mu Bubiligi. https://imirasiretv.com/menya-byinshi-ku-ndwara-yubushita-bwinkende-yageze-mu-rwanda-nuko-wakwirinda-kuyandura/