Umugore utatangajwe amazina wo mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yagiye kurarana n’umugabo utari uwe, hanyuma akamwiba amafaranga menshi agahita acika, gusa ngo ntibyarangiriye aho k’uko igihe cyageze arebye amaguru ye asanga yahindutse ibinono by’inka, agakeka ko yarozwe n’uwo mugabo yaraye yibye. https://imirasiretv.com/hari-kwigwa-umushinga-wo-kwemerera-abana-babakobwa-gushyingirwa-ku-myaka-9-yamavuko/

 

Inkuru dukesha umuyoboro wa YouTube witwa Yawe Tv, ivuga ko ubwo bari mu kazi ko guhereza abafundi ibikoresho mu gihe bari kubaka [ubuyede], umugore umwe yavuze ko yabonye amaguru ya mugenzi we yahindutse ibinono by’inka, nyuma y’uko bari basoje aka kazi. Uyu mugore (wibye amafaranga y’umugabo) wari wananiwe kugenda, yavuze ko yaraye yibye amafaranga umugabo bararanye, ngo nyuma yajya kureba aho yari yahishe ayo mafaranga, ni bwo yarebye asanga amaguru ye amaze guhinduka ibinono.

 

Icyakora n’ubwo aba bagore bemezaga iby’uko babonye amaguru y’umuntu yahindutse ikinono cy’inka ndetse akaba ari n’amashusho yanyuze kuri shene ya YouTube isanzwe izwi, biragoye kwizera iby’aya makuru koko kuko ni kenshi mu Rwanda abantu bakunze gukoresha uru rubuga bahimba inkuru kugira ngo barebwe [babone views] cyangwa bari kwamamaza abavuzi gakondo usanga bavuga ko bavura n’indwara zidashoboka.  https://imirasiretv.com/abantu-bagera-kuri-62-bitabye-imana-bazize-impanuka-yindege-iteye-ubwoba/

REBA AMASHUSHO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved