Biravugwa ko umuhanzi Ish Kevin yatanze ikirego muri RIB kubyo umuvugizi wa RIB aherutse kumuvugaho

Umuhanzi Ish Kevin umenyerewe mu muziki nyarwanda aravugwaho kuba yagiye gutanga ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, nk’uko byemejwe n’umwe mu  bamureberera mu buzima bwe bw’umuziki.

Tariki 2 Mata 2024, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abasore bakekwaho ubujura aho muri abo basore bane muri bo ari abakanishi, aho ngo bakundaga kwiba imodoka abantu basize ku muhanda, nyuma bagahindura plake zazo kugira ngo bataza gutahurwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ubwo yerekanaga abo basore, yanavuze ko bajyaga kuri sitasiyo za Lisansi zitandukanye bakanywesha imodoka bakagenda batishyuye, ndetse bakanajya n’ahacururizwa inzoga bakazifata bakagenda batazishyuye.

Murangira yanavuze kandi ko hari abahanzi Nyarwanda barimo Ish Kevin byasanzwe barasangiraga inzoga aba basore babaga baribye. Yagize ati “Muri bya bindi babaga bibye, bajyaga kuryoshya, ya mafaranga bibye, bya binyobwa bibye, bakagenda bagakora house party bagahura n’abantu batangaje, naje gutungurwa no gusanga barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabatumira n’uwitwa Logan na Olivier ukora indirimbo.”

Nyuma y’uko RIB itangaje aya makuru, umuhanzi Ish Kevin abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ibitangazamakuru birimo Igihe n’Inyarwanda byatangaje kuri aya makuru bidakora kinyamwuga kuko ntabwo byari bikwiriye ko babitangaza.

Mu kiganiro JB Rwanda yakoze kuri uyu wa 3 Mata, ubwo yahamagarana nimero ya ‘Management’ ya Ish Kevin, uwayitabye yabemereye ko uyu muhanzi yamaze kujya gutanga ikirego muri RIB, gusa avuga ko ibyo Kevin yatangaje nta byinshi yabivugaho, bityo ni ugutegereza ibizava mu iperereza.

Umuvugizi wa RIB icyo gihe yavuze ko abahanzi yavuze, ngo bagize amahirwe kuko iyo bafatanwa na bariya basore, nabo bari gufungwa kubera ko nabo ari abafatanyacyaha kubwo gusangira ibijurano.

Inkuru Wasoma:  Amashusho y’umubyeyi wa The Ben uherutse kwitaba Imana avugana agahinda ibibi umusore we yamukoreye ari kubabaza benshi

Kugeza ubu ntabwo wamenya ngo Ish Kevin yagiye gutanga ikirego arega nde, kubera ko ibitangazamakuru Yikomye, nabyo byatangaje amakuru yaturutse ku Muvugizi w’Ubugenzacyaha, icyakora Kevin we mu nyandiko yakoze akaba yarikomye ibitangazamakuru.

Aba basore bafashwe n’Ubugenzacyaha bakurikiranweho ibyaha by’ubujura bukoresheje kiboko, cyangwa ibikangisho, Ubwinjiracyaha mu bwicanyi kubera ko Uwimana Yvette ukora kuri sitasiyo ya Lisansi yatanze ubuhamya avuga ko aba basore bari bagiye kumwica nyuma yo kubanyweshereza Lisansi ariko bakanga kwishyura, ndetse no Kwihesha ikintu cy’undi.

Kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera, Kimihurura na Kimironko mu gihe bagikorwaho iperereza ku byaha bakurikiranweho birimo n’igihanishwa igifungo cy’imyaka 20 iyo gihamye ugikekwaho.

Inkuru Wasoma:  Miss Mutesi Jolly ati” ibi bibaye byanga byakunda nanjye ndajyamo, nta kabuza RIB iranshyiramo”. Menya impamvu yabimuteye.

Kugeza ubu ntabwo wamenya ngo Ish Kevin yagiye gutanga ikirego arega nde, kubera ko ibitangazamakuru Yikomye, nabyo byatangaje amakuru yaturutse ku Muvugizi w’Ubugenzacyaha, icyakora Kevin we mu nyandiko yakoze akaba yarikomye ibitangazamakuru.

Aba basore bafashwe n’Ubugenzacyaha bakurikiranweho ibyaha by’ubujura bukoresheje kiboko, cyangwa ibikangisho, Ubwinjiracyaha mu bwicanyi kubera ko Uwimana Yvette ukora kuri sitasiyo ya Lisansi yatanze ubuhamya avuga ko aba basore bari bagiye kumwica nyuma yo kubanyweshereza Lisansi ariko bakanga kwishyura, ndetse no Kwihesha ikintu cy’undi.

Kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera, Kimihurura na Kimironko mu gihe bagikorwaho iperereza ku byaha bakurikiranweho birimo n’igihanishwa igifungo cy’imyaka 20 iyo gihamye ugikekwaho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved