Muri Senegal hatangiye gusakara amakuru ko umuryango wa Perezida wa Senegal, Macky Sall wimukiye muri Maroc nk’uko byatangajwe na Ambasaderi uhoraho wa Senegal muri UNESCO, Souleymane Jules Diop ubwo yari mu kiganiro ‘Journal Afrique’ gitambuka kuri TV5.
Nyuma y’uko bitangajwe ko uyu muryango ugizwe na Madamu Mareme Faye Sall n’abana batatu wamaze kwimukira muri Maroc, bidatinze Perezidansi ya Senegal yahise itangaza ko aya makuru atari yo (fake news).
Nyamara n’ubwo Perezidansi ya Senegal yabihakanye, uyu muyobozi yabitangarije kuri TV5 ashize amanga ndetse avuga ko abitangaje mu rwego rwo gusubiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall bavuga ko ashaka kuzaguma ku butegetsi ndetse akaba ari yo mpamvu yimuye igihe cy’amatora yari ateganyijwe muri iki gihugu.
Ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa TV5 Monde ikigaragaza ko nta mugambi wo kuguma ku butegetsi Macky Sall afite nk’uko bivugwa n’abatavuga rumwe na we, yagize ati “Perezida Macky Sally amaze kwimukira muri Maroc. Umuryango we wamaze kwimukira muri Maroc.”