Tariki 16 Ukwakira 2023, nibwo umusore witwa Mbarimombazi Laurent w’imyaka 21 wo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze wakekwagaho ubujura, yagonzwe n’imodoka arapfa. Abaturage bari bari kunyura mu muhanda Musanze-Rubavu ahari habereye impanuka, bavuze ko yari yabanje gukubitwa inkoni ku bice bitandukanye by’umubiri.
Aba baturage bakomeje babwira BTN ko ibi byatumye nyakwigendera abura imbaraga agwa mu muhanda noneho imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu iramugonga arapfa. Byabereye mu mudugudu wa Gahanga na Jabiro mu kagali Gisesero.
Aba baturage babonye apfa, bashyira mu majwi bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gahanga witwa Ntirenganya wafatanyaga n’abanyerondo kumukubita akekwaho ibikorwa by’urugomo byiganjemo ubujura. Umwe yagize ati “Abanyerondo bagendaga bamukubita mu bitugu, mu gatuza no mu mutwe kugeza ubwo twavugije induru tubabuza kumukubita ariko biba iby’ubusa.”
Bakomeza bavuga ko nyakwigendera bamuzamukanye bamwambitse amapingu noneho bamukubise inkoni ku mutwe hafi y’amaso acika intege bituma agwa igihumure mu muhanda, imodoka iramugonga arapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco avuga ko icyateye iyi mpanuka ari umuvuduko w’imodoka umushoferi atabashije kuringaniza neza. Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’umurenge wa Busogo bwahakanye ibyavuzwe n’abaturage ko abanyerondo bakubise nyakwigendera.
Gitifu w’umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karema Augustin yagize ati “Nta munyerondo wigeze amukubita ahubwo yagonzwe ari uko yirutse abacitse akubitana n’imodoka naho rwose ibyo bavuga ni ibinyoma.”
Ku rundi ruhande, abaturage baribaza niba abanyerondo bemerewe gutunga amapingu ndetse no kuyambika umuntu ukekwaho icyaha, bagasaba Ubuyobozi gukurikirana aba bantu bari inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera.