Mu mpera z’umwaka wa 2022 nibwo humvikanye amakuru avuga ko Sandra Teta yahohoterwaga n’umugabo we banabyaranye Weasel Manizo wo mu gihugu cya Uganda, hanagaragara amafoto agaragaza uburyo Teta yahindutse ku mubiri kubwo gukubitwa. Ibyo byaje gukurikirwa n’uko yahise aza mu Rwanda ahunze iryo hohoterwa yakorerwaga mu Bugande aho yabanaga n’uyu muhanzi w’icyamamare muri iki gihugu. Sandra Teta wahohoterwaga na Weasel yasubiyeyo ngo bakore ubukwe
Ubwo yageraga mu Rwanda, Teta yavuze ku mubano we n’umugabo we mu magambo make ariko yeruye agaragaza ko nubwo bari kumwe biba ibibazo ariko kandi nta yandi mahitamo, aho yaganiriye na Yago agira ati “Ni Papa w’abana banjye, ni ko tubanye nyine, ibindi byose ndakeka ari ubuzima bwite ariko ni Papa w’abana, ni n’ikintu kidashobora guhinduka niyo naba mfite ubugenge bumeze gute, ntibyahinduka. Ni cyo cyubahiro muha, ibindi byose…”
Nyuma y’igihe gitoya nibwo Weasel na we yatangaje amagambo agaragaza ko uko byagenda kose gutandukana na Teta bidashoboka, biranarenga avuga ko abanzi be bashatse bakwimanika mu kagozi kuko ibyo bamwifuriza kuri Teta bitashoboka, yagize ati “abanzi bacu bataye umutwe. Mwiyahure kuko Teta Sandra ntateze kundeka”.
Kuwa 18 mutarama 2023 nibwo amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi burimbanije, ndetse hamenyekana ko buzaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 m’ukuboza. Kuwa 14 mata 2023 nibwo amakuru y’uko Teta yasubiye muri Uganda kureba umugabo we Weasel yamenyekanye, ndetse uyu mugabo anabicisha ku mbuga nkoranyambaga ze yakirana urugwiro Teta amuha indabo zirimo n’ubutumwa bumubwira ko amukunda.
Amakuru aturuka kuri Jallas aravuga ko umunsi Teta asubira kureba Weasel bitagenze neza bakaba bararwanye, aho Weasel yakubise Teta. Icyo gihe bari bari aho bari basanzwe batuye, ndetse na nyuma yaho barimuka bajya ahitwa Nomad ari naho Teta azwi cyane, naho uyu mugabo arahamukubitira, nk’uko yabitangarijwe n’uwari uri muri ako gace akaba abizi neza ko byabaye.
Nubwo byavuzwe bikaba bikivugwa ko Sandra Teta yakubiswe n’umugabo we, uyu mugore we ku giti cye ntago ajya yemera ko yigeze gukubitwa kuko no mu biganiro byose yakoze akigaruka mu Rwanda yarabihakanye avuga ko nta muntu wigeze umukubita.