Bishop Mukanziga Brigite umushumba mukuru w’itorero “power of God” mu Rwanda, yavuze ko abashakanye mu buriri bikaba ikibazo bagakwiye gushaka uburyo bwo kubikemura aho kuvamo ingaruka zo gusenya urugo rwabo kandi barasezeranye kuzabana mu bibi no mu byiza. Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje icyo yagendeyeho ajya guhitamo uwo bazabana avuga no k’ubwiza bwe bwakururaga abakobwa
Ibi yabitangaje binyuze kuri 3D kuri Youtube, aho yavuze ko igihe abashakanye mu buriri biri kwanga, bagakwiye kugira ibitekerezo bitandukanye bishobora kubafasha muri icyo kibazo bagezemo kugeza bagishakiye umuti, igisubizo kimwe cyanga bagashaka ikindi kugira ngo bige buri kimwe cyose gishobora kubafasha kubana neza.
Yakomeje avuga ko mu Rwanda rurimo ikoranabuhanga muri iki gihe urugo rutagakwiye gusenywa n’ibibazo byo mu buriri, ahubwo abashakanye mubyo bapanga muri gahunda ya buri kwezi, bagakwiye gushyira muri budget yabo n’amafranga yo kugura ama unite ya internet maze bakifashisha bareba ‘pornography’ mu buryo bwo kwiga gukora ibyabananiye mu buriri neza.
Yakomeje avuga ko kandi nta muntu ugomba kumwikoma kubera iyi nama, kuko aho gusenya urugo wakora ibishoboka byose rugakomera kandi iyi nama ntago ikuraho kuba ari umuvugabutumwa. Yananenze cyane kandi abasore bishora mu gushaka kubana n’abakobwa kandi babizi neza ko ubushobozi bwo kubasha gukora imibonano mpuzabitsina bwabo budahagije.