banner

Bishop Gafaranga yasubije abavuze ko yabaheje mu bukwe bwe akaba atari akwiye no kurongora bwa kabiri

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga yakomoje kubavuze ko hari abo yakumiriye ku bukwe bwe ndetse akaba Atari akwiriye no gushaka umugore wa kabiri nk’umukristo. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE nyuma y’uko ubukwe bwe na Annet Murava bwabaye kuwa 11 Gashyantare 2023 ariko kugeza na nubu abantu bakaba bakibuvugaho. Abantu bose bari mu rujijo bibaza impamvu ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwagizwe ibanga n’ibitari byiza abanyamakuru bari babutashye bakorewe

Ubwo amakuru y’uko Bishop Gafaranga agiye kubana na Annet Murava usanzwe ari umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, abenshi batunguwe n’uburyo uyu mugore agiye kubana na we abizi neza ko afite umugore banabyaranye, gusa nyuma haje kumenyekana ko Gafaranga yari yaratandukanye n’uwo mugore.

Agaruka ku bavuze byinshi ku bukwe bwe, Gafaranga yavuze ko we na Murava bameze neza, ko mu mezi 5 bamaranye ari umugore ushima Imana kandi utemeranya n’abavuga ko ubukwe bwabo bwatunguranye. Yagize ati “iyo bavuga ngo ubukwe bwanjye bwaratunguranye njye siko mbifata, kuko bwateguwe n’imiryango ndetse n’inshuti, imihango yose ibanziriza ubukwe yarabaye.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ubukwe bwe na mbere yahoo hari abatumiwe mu biganiro barasesengura, ariko kuri ubu nibo bari gusesengurwa, umuntu wicaye akamuvuga atamuzi, atazi uwo ariwe ni we ufite ikibazo, ni we murwayi.

Ubwo hamenyekanaga ubukwe bwa Gafaranga abenshi babanje kutabyemera bumva ko ari icyitwa ‘Gutwika’ abandi bavuga ko bitashoboka, icyakora ku munsi w’ubukwe bwarabaye ariko abenshi mu bashakaga kubujyamo ntibyabakundira kubera ko aho bwabereye hari hacungiwe umutekano, kuburyo bivugwa ko na bamwe mubari babufitemo inshingano baheze hanze.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Yago yifatiye umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda amutuka kuri nyina

Bishop Gafaranga yavuze ko ntawe yabujije kwinjira, ahubwo ikibazo ari uburyo bumva ibintu. Yagize ati “ntabwo nababujije mu bukwe natanze ubutumire, ubundi abantu babanze banasobanukirwe, ubukwe bw’ubungubu kubukora, umenya ubushobozi bwawe ugakora imibare y’abo uzakira.”

Yakomeje avuga ko niba yarakoze gahunda ya miliyoni 10frw, abantu bakaza bakayigira miliyoni 15frw bakamufungira muri hoteli kubera kubura ayo kwishyura, yibaza niba abantu baba baje mubukwe cyangwa se gutesha umutwe abantu akomeza avuga ati “ahubwo nihagire uvuga ko njye najyanye Fanata mu bukwe bwa Gafaranga banga kuyakira, ubukwe nakoze ni ubwo nari nshoboye.”

Gafaranga yakomeje avuga ko atakundanye na Murava afite undi mugore, ahubwo bakundanye nyuma y’igihe kinini yari amaze atandukanye n’umugore we wa mbere bagahabwa gatanya nyuma, ko bitari gushoboka ko ahabwa gatanya mu mezi abiri gusa ahubwo urugo rwari rwarasenyutse kera.

Avuga ku bavuze ko nk’umukristo Atari akwiye gushakana n’umugore wa kabiri, Gafaranga yavuze ko ‘Inshuti uyibonera mu byago, kubyarira iwanyu ni ibyago, gushaka bwa mbere bikanga ni ibyago, nonese umunyabyago bamugenza bate? Bamwongerera ibyago?’ akomeza avuga ko nta kintu gishya yakoze kuko Atari we wa mbere, ahubwo wenda icyabaye ni uko ari umuntu abantu benshi bazi, bityo ariyo mpamvu ubukwe bwe bwasakaye cyane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved