Kuwa gatatu tariki 4 Ukwakira 2023 ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, Bisi itwara abagenzi ya sosiyete ya KBS yakoze impanuka igeze ahazwi nka Péage mu mujyi wa Kigali ikomerekeramo abantu benshi. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko umubare w’abakomeretse utaramenyekana icyakora ni benshi.
Yavuze ko bisi yabuze feri igenda igonga ikintu cyose cyari kiyiri imbere kugeza aho umushoferi ayigejeje mu mukoki igahagarara. Mu bakomeretse harimo abamotari bari bayiri imbere ndetse n’abagenzi bari bayirimo. Yagize ati “urumva ko hari n’abahungabanye kubera iyo mpamvu, ubutabazi bwakozwe imbangukiragutabara zatwaye abantu kwa muganga.”7
Kugeza ubu nta raporo iraboneka y’umuntu wahasize ubuzima. Muri Nyakanga 2023, Polisi yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abagera kuri 340 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 4132 hangirika ibikorwaremezo 1728.