Hashize iminsi humvikana inkuru z’itandukana rya Nyambo na Titi Brown bari bamaze imyaka ibiri bavugwa mu rukundo, uretse ko aba bombi batigeze bifuza kuvuga byinshi kuri iyi ngingo.
Titi Brown na Nyambo bakundaga gusangiza ababakurikira amashusho n’amafoto bari kumwe, gusa bayasibye ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse buri wese ntagikurikira mugenzi we.
Mu gushaka kumenya amakuru ku mubano wabo, igihe dukesha iyinkuru yaganiriye n’umwe mu nshuti yabo, aduhamiriza ko iby’urukundo rwabo byahagaze.
Ati “Iby’urukundo urabizi igihe icyo ari cyo cyose abantu bakwiyunga, gusa kugeza uyu munsi icyo nakubwira nk’ukuri ni uko batabanye neza ndetse bamaze kuba bahagaritse ibyo gukundana.”
Uwaduhaye amakuru yavuze ko hari n’umushinga wa filime bari baratangiye gukorana ariko ubu bahagaritse.
Ati “Hari filime bari bamaze igihe bakorana ariko kugeza uyu munsi barayihagaritse, Titi Brown yatangiye gukora iye ndetse amakuru naguha ni uko mu minsi iri imbere aratangira kuyisohora.”
Kuva Titi Brown yafungurwa mu 2023, yakunze kugaragara ari kumwe na Nyambo bikavugwa ko bari baratangiye urugendo rw’urukundo ariko bo bakabihakana, bagahamya ko ari inshuti gusa.
Ku rundi ruhande, nubwo bahakanaga ibyo gukundana, amarangamutima yakunze kubaganza, rimwe bakabwirana amagambo meza ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagahamya ko ayo yari amagambo y’urukundo.