BITEYE UBWOBA BAMWIBYE IKOFI AKANDA IHEMBE MAZE UMUJURA AMUGARURA IBYE

Mu mugi wa kamembe ho mu karere ka RUSIZI muri iki gitondo mu masaha ya saa ine, abantu ubwo bari bibereye muri hahunda zabo bagiye kubona babona umusore ufite ikofi mu muhanda arimo kwigaragura hasi arimo gusakuza batazi icyo abaye. Ubwa mbere babanje kugira ngo yasaze cyangwa se ni ibyo arimo kwikoresha, ariko batangira kumwegera.

Abamwegereye bwa mbere batangiye kumva arimo gutaka asakuza cyane avuga ko arimo kubabara umubiri wose, agakomeza avuga ko yibye umuntu ikofi agatangira kubabara umubiri wose, aribwo yatangiye kubura uko yifata maze agatangira kwigaragura hasi.

Ubwo abaturage bakomeje gushungera niko hahise haza umugabo wigikwerere maze akora mu mufuka w’ikote yari yambaye, maze akuramo ihembe arikubita wa musore ku kibuno amubwira ko niyongera kwiba azamugirira nabi, nuko wa musore amuhereza ikofi ye agiye kumva yumva atangiye kumererwa neza.

Ako kanya umunyamakuru wa TV1 yahise yegereza camera aho biri kubera, nuko ahita abaza wa mugabo ibyo akoze n’uburyo amenye ko ariwe wibwe, nuko umugabo mu ijwi rye ahita avuga ati” ni njyewe KIGOMA mujya mwumva ufata ibisambo byibye iby’abandi bikabisubiza, ndetse nabari gusambana nkoresha imiti bagahita bamatana, ndi umunyagisaka, rero abanyagisaka kubiba ntago biba byoroshye, ubwo rero nagiye mu isoko ngiye kugura imbuto, ariko maze kugura ngiye kwishyura nkora m’umufuka amafranga ndayabura, nuko nkomeza kwisakasaka ndayabura aribwo nahise menya ko nibwe, rero nahise nkanda ku ihembe ryanjye kugira ngo menye umuntu unyibye”.

Inkuru Wasoma:  Umugore wa Idris Elba wamamaye muri Sinema yahishuye ikintu gitangaje kibongerera urukundo mu rugo rwabo

KIgoma yakomeje avuga ati” ubwo rero mu mwanya mutoya natangiye kumva imyivumbagatanyo mu mugi nanjye ngenda njya aho biri kubera, mpageze nsanga umusore urimo kwigaragura m’umuhanda mpita mukubita ihembe ryanjye kuko ndi umuganga gakondo ubundi ahita ampereza ibyanjye, ni ikofi yari irimo amafranga y’amanyarwanda ibihumbi 12 ndetse n’ibihumbi bindi by’ama congoman, rero akimara kuyampa nahise mubabarira maze ndamureka aragenda”.

Kigoma yakomeje avuga ko Atari ibintu byoroshye kwiba abanya gisaka, rero ntago byari gushoboka ko uyu musore amwiba ngo agendereko. Nyuma abantu biganjemo abagore benshi cyane bakora akazi k’ubushabitsi muri kamembe bahise batangira kwiruka kuri uyu mugabo ngo abafashe kugarura ibyabo byibwe, k’uburyo hatangiye kuza akaduruvayo kugeza ubwo police yabigiyemo igahita ifata uyu mugabo maze ikamukura mu bandi.

Icyakora uyu mugabo police yahise imurekura ubundi ahita atega moto ava aho mu isoko. Ni amakuru dukesha TV1 rwanda kuri Youtube.

Wasoma izindi nkuru cyane cyane inkuru z’urukundo z’uruhererekane kuri uru rubuga rwacu.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved