Ku wa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, ubwo Perezida wa Senegal, Macky Sall yagezaga ijambo ku baturage yemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2024 yasubitswe, habura amasaha make ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire.
Perezida Macky yavuze ko yasinye iteka rikuraho itariki amatora yari kuzaberaho mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko bagisuzuma iby’abacamanza babiri bo mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga kuko ubunyangamugayo bwabo mu rugendo rwo kwitegura amatora bushidikanywaho.
Kuri uyu wa Gatanu, Ishyaka riharanira Demokarasi muri iki gihugu [SPD] ryandikiye Inteko Ishinga Amategeko risaba ko aya matora yasubikwa kubera ibikorwa bimwe na bimwe ryagiye rigaragaza ko byazaba inkomyi bigatuma amatora ataba mu mucyo.
Ibi bibaye nyuma y’uko umukandida w’iri shyaka, Karim Meïssa Wade yakuwe k’urutonde rw’abiyamamaza ngo kubera yohereje kandidatire ye nk’umuntu ufite ubwenegihugu bubiri bityo atemerewe guhatanira kuyobora igihugu.
Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwasohoye urutonde rw’abakandida 20 batarimo Karim n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Ousmane Sonko.
Muri Mata, Perezida Sall yatangaje ko yiteguye guha uubutegetsi uzatorerwa kumusimbura, ariko ahita akuraho Minisitiri w’Intebe wo mu ishyaka riri ku butegetsi, bivugwa ko ari we ategurira kumusimbura. Kuva muri Senegal babona ubwigenge ni ubwa mbere habayeho ibikorwa byo gusubika amatora y’Umukuru w’Igihugu.