Bitunguranye abakozi batanu bo muri Gisagara na Nyanza bari bafunguwe bongeye gutabwa muri yombi

Nyuma y’uko abakozi batanu bo mu turere twa Gisagara na Nyanza, barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa batwo bari barafunguwe mu minsi yashize, bari bakurikiranweho ibyaha byo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko hagaragaye ibindi bimenyetsi bifitanye isano n’ibyo bakurikiranweho.

Muri aba bakozi harimo NIyonshimye Olivier, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere ka Nyanza na Ntanganzwa Athanase w’akarere ka Gisagara. Barimo na Enock Nkurunziza ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyanza, Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako muri aka karere na Bosco Mpitiye ushinzwe amasoko ya leta.

Mubyo bari bakurikiranweho ubwo batabwaga muri yombi muri werurwe, harimo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigatera igihombo leta.

Kuwa 5 mata 2023 urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwari rwakiriye dosiye y’aba bakozi, rwarababuranishije rufata umwanzuro wo kubarekura ngo bakurikiranwe bari hanze kuko nta mpamvu yagaragazaga ko ikomeye yatuma baburana bafunzwe. Amakuru avuga ko kuri uyu wa 23 mata 2023 urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwongeye guta muri yombi aba bakozi b’uturere twa Gisagara na Nyanza.

Aba bakozi bafunzwe hashingiwe ku bimenyetso bishya byagaragaye bifitanye isano n’ibyaha bakurikiranweho byo guhombya Leta, RIB ikaba yanatangaje ko bari batangiye no kubisibanganya. Hari n’amakuru avuga ko rwiyemezamirimo witwa Kabanda uvugwa muri iyi dosiye, we yanakomeje gushakishwa ntaboneke ubwo abandi batabwagwa muri yombi.

Inkuru Wasoma:  Abasore 3 batawe muri yombi bazira kwigaragambya ngo Leta igabanye igiciro cy’ibiribwa

Inkuru Wasoma:  Ibyifuzo bihambaye bya Manishimwe w'imyaka 14 byatumye Perezida Kagame amuha isezerano ry’ibyo agiye gutangira gukurikirana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved