Bitunguranye umupilote yapfuye atwaye indege

Umupilote wa sosiyete itwara indege Turkish Airlines, Captain Ilcehin Pehlivan, wari ufite imyaka 59 y’amavuko yitabye Imana bitunguranye, ubwo yari atwaye indege iri kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza mu Mujyi wa Istanbul ho mu gihugu cya Turikiya, ihita iparika i New York . https://imirasiretv.com/hafi-yibiro-byakagari-hasanzwe-umurambo-wumugabo-umanitse-mu-giti/

Uyu mugabo wari umaze imyaka 17 akorera iyi sosiyete, yabuze ubwenge ubwo yari atwaye indege, biba ngombwa ko umwunganizi we wari umuri hafi ahita amugoboka akamufasha gutwara. Ubuyobozi bwa Turkish AirLines bwatangaje ko Captain Pehlivan yahawe ubutabazi bw’ibanze ariko biranga.

Amakuru yatanzwe n’iyi sosiyete avuga ko byabaye ngombwa ko indege igwa ku kibuga cy’indege cyari hafi, gusa ku bw’amahirwe make, Pehlivan yashizemo umwuka indege itaragwa hasi. Uyu mupilote yapfuye indege ikiri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo indege yahise igwa mu mujyi wa New York kugira ngo hategurwe uko abagenzi bafashwa kongera gufata urugendo.

Inkuru Wasoma:  Oreshnik: igisasu gishya cy’u Burusiya kigendera ku muvuduko wa 12 000 km/h

Mu 2007 ni bwo Captain Ilcehin Pehlivan yatangiye gukorera iyi sosiyete ya Turkish Airlines, ndetse muri Werurwe uyu mwaka nibwo yaherukaga gukorerwa isuzuma ry’ubuzima, basanga nta kibazo afite. https://imirasiretv.com/hafi-yibiro-byakagari-hasanzwe-umurambo-wumugabo-umanitse-mu-giti/

Umupilote wa sosiyete ya Turkish Airlines yapfuye atwaye indege

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved