banner

Bivuze ko Miss Iradukunda Elsa na we ari kugana muri gereza nyuma y’uko ibimenyetso yashakiye Prince Kid biteshejwe agaciro?

Ishimwe Dieudonne aka Prince Kid yatawe muri yombi kuwa 25 Mata 2022, ubwo yari akurikiranweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Mu mpera z’umwaka wa 2022 yaje kugirwa umwere n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge icyakora Ubushinjacyaha bujuririra icyo cyemezo ubunani buryoshye.

Ubwo Ishimwe Dieudonne yari afunze muri kasho ya RIB, Iradukunda Elsa byahwihwiswaga ko bashobora kuba bakundana yaje gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano ndetse no kwitambika iperereza ryakorwaga kuri Ishimwe Dieudonne.

Icyakora nubwo yafunzwe, yaje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwemeza ko Iradukunda akurikiranwa ari hanze kuri ibi byaha aho urubanza rwe rwaje gushyirwa mu mwaka wa 2025 akazaburana mu mizi.

Ubwo Urukiko Rukuru rwasomaga urubanza rwa Ishimwe Dieudonne, mubyo rwavuze ko byateshejwe agaciro harimo ubuhamya bw’abakobwa ba miss Rwanda, bagiye kwa noteri bandika bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya. Icyo gihe byavuzwe ko Iradukunda Elsa wari mu rukundo na Prince Kid ari we wagiye kubasaba ko bandika kwa noteri ubwo buhamya mu kurenganura Prince Kid.

Mu bitekerezo biri kugenda bitangwa hirya no hino cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, hari kwibazwa niba ubwo iki kimenyetso cy’inyandiko zakozwe n’abo bakobwa kitarahawe agaciro, bitazatuma Iradukunda Elsa uri no mubanditse bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya ahamwa na cyo bikajyana no kuba nyine icyo gihe yaritambitse iperereza ryamukorwagaho.

Inkuru Wasoma:  Ingingo nshya abanyamategeko ba Bamporiki Edouard bazanye mu rukiko ishobora gutuma igihano cye kivanwaho.

Mu byaha bitatu Ishimwe Dieudonne yari akurikiranweho birimo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina nibyo byamuhamye mu gihe icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitante isano n’imibonano mpuzabitsina cyo cyamuhanaguweho.

IZINDI NKURU WASOMA KURI IKI KIREGO CYA PRINCE KID>>>Umukobwa w’umu miss yatanze ubuhamya bw’ibyabereye mu buriri na Prince kid abantu babona impamvu urubanza rwaberaga mu muhezo

>>>

Umunyamakuru agaragaje igihombo u Rwanda rufite mu kugaraguzwa agati kwa Prince kid

>>>

Ibya Mutesi Jolly wagiye muri ministeri gutera ishoti Prince kid na Joel wahamagaraga ko Prince Kid aguze udukingirizo.

>>>

Mu magambo akomeye Ingabire Immacule agereranije Mutesi Jolly mu yindi sura igihe yaba ariwe wagambaniye Prince kid.

>>>

Ibitazibagirana mu rubanza rwa Prince Kid uri hafi gusomerwa urubanza rumaze hafi umwaka wose

>>>

Amagambo abiri Prince kid yavugiye m’urukiko agatuma abantu bagira agahinda kubwe.

>>>

Ahuje ibimenyetso byatanzwe n’umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Prince kid agaragaza akagambane ka Mutesi Jolly.

>>>

Miss Mutesi Jolly avuga ko aramutse yaragize uruhare mu ifungwa rya Prince kid, Prince kid ibyo aregwa bikaba aribyo, nta kosa yaba yarakoze|ku bamushinja gufungisha Prince kid, yabivuzeho.

>>>

Mutesi Scovia ati” Prince kid ari kurohama mu mazi wenyine ariko yari kumwe n’ibifi binini”. Yasobanuye impamvu nyamukuru urubanza rwajyanywe mu muhezo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved