BNR iri kwiga uko hagabanywa ibiciro byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwagombwa, yatangaje ko hari kwigwa uko mu gihe kiri imbere hazagabanywa ibiciro byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverineri Rwangombwa yatangarije RBA ko hari kuba ibiganiro hagati y’iyi banki n’ibigo bitanga serivisi yo guhererekanya amafaranga kugira ngo imiyoboro bikorerwaho izahuzwe.

Yagize ati “Buri mwaka tubona abakoresha iri koranabuhanga barimo bazamuka kandi ingamba ziriho zo guhuza iyi miyoboro yose. Mu gihe kiri imbere, nitumara guhuza imiyoboro, uzaba ufite amafaranga ari kuri konte yawe, ukoreshe app ya banki yawe, wishyure kuri kode ya MTN, ya Airtel cyangwa iy’undi.”

Rwangombwa yasobanuye umumaro w’uku guhuza imiyoboro yo guhererekanya amafaranga, ati “Ibyo bizarushaho koroshya ndetse twizeye ko n’ibiciro bizamanuka kurushaho.”

Inkuru Wasoma:  Inkuba yishe abantu 14 mu rusengero abandi 34 barakomereka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango ADECOR uharanira uburenganzira bw’abaguzi, Ndizeye Damien, yatangaje ko ibiciro byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga biri hejuru, bityo ko bikwiye ko bigabanywa.

Ndizeye yagize ati “Iyo wohereje baragukata kandi n’uyakiriye bakamukata. Tukibaza, ese ko hari amabwiriza cyangwa amategeko ajyanye n’ikoranabuhanga, kuki ibyo biciro bigumye kuba imbogamizi ku Banyarwanda bakoresha ikoranabuhanga?”

Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, agaragaza ko mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, ari ngombwa ko ikiguzi kimanurwa hasi cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved