Bobi Ladawa umugore wa Mobutu yasabye inzu ngo yemere gutaha muri RDC

Bobi Ladawa, umugore wa Mobutu Sese Seko wayoboye Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: RDC) yemeje ko afite ubushake bwo gusubira mu gihugu cye, ariko akabanza guhabwa inzu kuko adashaka kuba mu icumbi.

Bobi Ladawa uba muri Maroc guhera mu 1997 ubwo umugabo we yahirikwaga ku butegetsi, yavuze ko mu gihe cyose yaba yijejwe inzu muri Congo nta kabuza azataha.

Inkuru Wasoma:  Abakozi ba Hyundai bagiye guhurira mu myigaragambyo yo kweguza Perezida w'igihugu

Yabitangarije Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Judith Suminwa wamusuye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.

Yagize ati “Nabibwiye Minisitiri w’Intebe ko ningaruka i Kinshasa, nshaka kuba mu nzu yanjye. Ntabwo nshaka gucumbikirwa n’abo mu muryango wanjye cyangwa muri hoteli.”

Ladawa w’imyaka 80 yabaye umugore wa Mobutu mu gihe cy’imyaka 17 kugeza mu 1997 ubwo Mobutu yakurwaga ku butegetsi. Bahise bahungira muri Maroc, umugabo we aza kugwayo muri Nzeri 1997, ari ari naho ashyingurwa kugeza ubu.

Mobutu yayoboye Zaïre mu gihe cy’imyaka 32.

Bobi Ladawa umugore wa Mobutu yasabye inzu ngo yemere gutaha muri RDC

Bobi Ladawa, umugore wa Mobutu Sese Seko wayoboye Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: RDC) yemeje ko afite ubushake bwo gusubira mu gihugu cye, ariko akabanza guhabwa inzu kuko adashaka kuba mu icumbi.

Bobi Ladawa uba muri Maroc guhera mu 1997 ubwo umugabo we yahirikwaga ku butegetsi, yavuze ko mu gihe cyose yaba yijejwe inzu muri Congo nta kabuza azataha.

Inkuru Wasoma:  Umupolisi yasize urwandiko rutangaje nyuma y’uko yirasiye kuri Sitasiyo ya polisi

Yabitangarije Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Judith Suminwa wamusuye ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024.

Yagize ati “Nabibwiye Minisitiri w’Intebe ko ningaruka i Kinshasa, nshaka kuba mu nzu yanjye. Ntabwo nshaka gucumbikirwa n’abo mu muryango wanjye cyangwa muri hoteli.”

Ladawa w’imyaka 80 yabaye umugore wa Mobutu mu gihe cy’imyaka 17 kugeza mu 1997 ubwo Mobutu yakurwaga ku butegetsi. Bahise bahungira muri Maroc, umugabo we aza kugwayo muri Nzeri 1997, ari ari naho ashyingurwa kugeza ubu.

Mobutu yayoboye Zaïre mu gihe cy’imyaka 32.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved