Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, rwamuritse inzoga yitwa ‘Desperados’, igeze bwa mbere ku isoko ry’u Rwanda.
Ni inzoga Bralirwa yamuritse binyuze muri Heineken bisanzwe bikorana. Iri mu cyiciro cya byeri.
Umuhango wo kumurika iki kinyobwa gishya wabereye muri Kigali Convention Centre, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Etienne Saada yavuze ko “Iyi byeri ni nziza, ntabwo irura. Ni ikinyobwa cyihariye kizafasha mu kwagura ubwoko bwa byeri dusanzwe twenga. Iri hagati ya byeri n’inzoga zo mu bwoko bwa ‘spirits’.”
Iyi nzoga ikoze mu bikoresho nkenerwa by’umwimerere, iri mu icupa rya santilitiro 33 ridasubizwa, ikigiramo ingano ya alcool ya 5,9%.
Nubwo Desperados ari nshya ku isoko ry’u Rwanda, isanzwe icuruzwa mu bihugu birenga 50.
Yatangiye kwengwa bwa mbere mu 1995 n’uruganda Fischer Brewery rwo mu Bufaransa. Kugeza ubu yengwa n’uruganda rwa Heineken rwitwa Zlatý Bažant Brewery.