Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko hakiri urujijo ku muyobozi w’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Pacifique Ntawunguka wamenyekanye nka Gen Omega, bivugwa ko ashobora kuba yarishwe.
Amakuru avuga ko Gen Omega yishwe, yatangiye kuvugwa muri Mutarama 2025, nyuma y’imirwano abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bahanganiyemo n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo FDLR, mu bice birimo Kanyamahoro, Sake n’inkengero z’Umujyi wa Goma.
Tariki ya 1 Werurwe 2025, ubwo M23 yashyikirizaga u Rwanda abarwanyi ba FDLR barimo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda yatangarije IGIHE ko umurambo wa Gen Omega ntawo babonye.
Dr. Balinda yagize ati “Gen Omega, amakuru ye muzayamenya, tuzayatangaza vuba aha, turacyamushakisha. Njye nageze mu ndaki ye, indaki ya Gen Omega, iri Kanyamahoro munsi y’Ikirunga cya Nyiragongo. Ntawurimo ariko n’umurambo we ntawo twabonye.”
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Brig Gen Rwivanga yatangaje ko hagishakishwa amakuru kuri Gen Omega, agaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zitaramenya niba yarapfuye cyangwa se akiriho.
Brig Gen Rwivanga yagize ati “Ntabwo twashyikirijwe Pacifique Ntawunguka. Dutegereje kureba niba ari we wafashwe, cyangwa se niba yarapfuye cyangwa akiriho.”
Gen Omega ni muntu ki?
Yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.
Gen Omega yize amashuri abanza muri Komini Gaseke, akomereza mu Rwankweri, ayisumbuye ayiga muri Collège Christ-Roi i Nyanza, akomereza mu Ishuri Rikuru rya Gisirkare (ESM) i Kigali.
Yavuye mu Rwanda, ajya kwiga amasomo yo gutwara indege mu Misiri, mu Bugereki ndetse no mu Bufaransa. Hagati ya 1990 na 1994, yari afite ipeti rya Lieutenant mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR).
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Gen Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, we n’abasirikare be batsindwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi ndetse yanakomeretse ukuguru mbere yo guhungira i Kigali.
Leta y’u Rwanda yagerageje kumuvugisha kugira ngo atahe nka bagenzi be bahoze muri FDLR, ahagarike umugambi wo kuruhungabanya, ariko yarabyanze, avuga ko azataha mu gihe nta Mututsi uzaba akiri mu Rwanda.
Gen (Rtd) James Kabarebe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na Minisitiri w’Ingabo, ni we wamuvugishije kuri telefone, Gen Omega aramusubiza ati “General, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Niba hari ikindi washakaga kumbwira, ikiganiro tukirekere aha ngaha.”
Gen Omega yabaye Umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR, asimbuye Gen Sylvestre Mudacumura wishwe muri Nzeri 2019. Muri Nzeri 2024, habaye ibikorwa by’ingabo za RDC byiswe ibyo kumuhiga, gusa byamenyekanye ko byari ibya nyirarureshwa.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko mbere yo gutangira ibikorwa byo guhiga Gen Omega, Gen Maj Peter Cirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yaramuburiye, ahindura ibirindiro.
Leta ya RDC kandi yashinjwe gukorana na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ufite intego nyamukuru yo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu ntambara.