Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi w’ikirangirire muri Nigeria

Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd isanzwe ifasha abahanzi nyarwanda batandukanye barimo Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, bwatangaje ko agiye gukorana indirimbo na Joe Boy wo muri Nigeria, akaba umwe mu bafite izina ryihagazeho ku Mugabane wa Afurika.  https://imirasiretv.com/rurageretse-hagati-ya-mutesi-scovia-numukozi-wimana-aherutse-kugaragaza-ko-afite-urusengero-rukoreramo-akabari/

Ni nyuma y’iminsi ine gusa, Bruce Melodie ashyize indirimbo ‘Iyo Foto’ hanze yakoranye n’umuhanzi Bien Aime Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol. Indirimbo ikomeje kugaragaza ko yakiriwe neza kuko kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4M Views) mu minsi ine gusa.

1:55 AM ya Coach Gael, yatangaje ko umuhanzi wo mu Gihugu cya Nigeria, Joe Boy, na we ari umwe mu bazagaraga kuri album Bruce Melodie amaze igihe ateguje abakunzi be. Biteganyijwe ko Joe Boy agera i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, aje gusoza ibikorwa byo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi no gufata amashusho yayo, yakoranye na Bruce Melodie.

Inkuru Wasoma:  “Abo basore banshaka bankureho amaso!” – Ariel Wayz yageneye ubutumwa abasore bose bumva bashaka kumutereta

Album ya Bruce Melodie yitezweho kugaragaraho abahanzi batandukanye mpuzamahanga, barimo uyu Joe Boy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Sip’, Show Me’, ‘Lonely’ n’izindi nyinshi, ikazajya hanze mu kwezi k’Ukuboza 2024. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi amaze igihe ayiteguje abakunzi be, gusa akagenda yegeza ibikorwa byo kuyishyira hanze inyuma, aho avuga ko yabitewe n’uko hari byinshi yasanze agomba kongeramo kugira ngo izaryohere abakunda ibihangano bye.

Album ya Bruce Melodie izasohokaho indirimbo yakoranye na Joe Boy

Joe Boy aragera i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved