Bruce Melodie ahisemo kwerura avuga abanyamakuru bakomeye bamwanga no kubyo yaganiriye na perezida Kagame

Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe cyane mu muziki nyarwanda amaze gutera imbere cyane, aho ari no muri bake bamaze guhura na perezida Kagame, ariko ku rundi ruhande akavuga ko yagiye asubizwa inyuma na bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bikomeye mu Rwanda. Ibi yabitangaje ubwo yakoraga ikiganiro na MIE kuri uyu wa 29 Kanama 2023.

Avuga ku banyamakuru wagira ngo hari inzika bafitanye na we, yavuze uwitwa Niyigaba Clement, wigeze kuvuga ko Bruce Melodie yifotoreje kuri MTV akabeshya abanyarwanda, Bruce avuga ko icyo gihe ikiganiro yakoreyeyo cyanaciye kuri YouTube akibaza uburyo umunyamakuru ukorera kuri YouTube atabasha kubona icyo kiganiro, ati “Umunyamakuru kuri YouTube udafite ubushobozi bwo gushaka ikiganiro kuri YouTube ngo narangiza abone kuza kuvuga.”

Ati “Ako gakuru narakarebye ndangije ndavuga nti Nonese ajya anyuzamo akabeshya?” uretse iyo nkuru, yakomoje ku yindi nkuru uyu munyamakuru yigeze gukora ayikuye ku kinyamakuru Igihe nayo yakozwe n’umunyamakuru waho avuga ko atamwiyumvamo, avuga ko nubwo ari ho yayikuye ariko bitavuze ko nawe atabeshye kuko yatangaje amakuru Atari ukuri.

Ageze ku munyamakuru utamwiyumvamo ukorera Igihe, yavuze ko uwo munyamakuru ‘amwanga’ ati “igihe kigira umunyamakuru witwa Emmy…Emmy ni umuntu utanyiyumvamo na gato.” Yakomoje ku nkuru nyinshi cyane avuga ko zagiye zisohoka zimuvugaho muri iki kinyamakuru ari ibihuha, ariko zanditswe n’uwo munyamakuru Emmy.

Umunyamakuru Irene yageze aho abwira Bruce Melodie ko ibyo ari kuvuga bikomeye, Bruce ashimangira avuga ko abizi neza ko ibyo atangaje bikomeye, ariko avuga ko atabivuze kubera inkuru imwe cyangwa ebyiri uyu munyamakuru Emmy yaba yarakoze amwandikaho, ahubwo hari n’izo yagiye yandika nyuma akazisiba ndetse ngo amufiteho amakuru menshi aho ‘arushye kubiceceka.’

Inkuru Wasoma:  Mu magambo arimo agahinda wa munyamakuru wirukanwe na RBA kubwo gusaba minisitiri icupa yabajije impamvu bakibimucyurira.

Bruce Melodie yakomeje avuga ko kugeza ubu atazongera guceceka ngo areke kuvuga ku bintu bishaka kumwangiriza izina. Ni nyuma y’uko kuwa 31 Nyakanga 2023, yashyize hanze ubutumwa ku rukuta rwe rwa twitter ahakana amakuru yavugaga ko igitaramo aherutse gukorera mu Burundi cyitambitswemo na polisi, inkuru yanditswe n’uwo Emmy yavugaga.

Agaruka ku guhura kwe na perezida, Bruce Melodie yavuze ko ari amahirwe akoemeye kandi y’imbonekarimwe, yavuze ko yari yibereye mu kiganiro ahantu, yumva bamubwiye ko bamushaka, abanza kugira ngo baramubeshya ariko aragenda atungurwa no gusanga ahuye na perezida Kagame muburyo Atari yabipanze. Icyakora abajijwe icyo baganiriye, Bruce yavuze ko Atari ibintu byo kuvugira mu ruhame kuko ari ibanga.

Bruce yakomeje avuga ko icyiza ari uko abayobozi bakuru babona ibyo abahanzi bakora bakabyishimira, anahishura ko inzira y’umuziki we igiye kwaguka kuko bigaragara ko ibyo bakora bifite ababishyigikiye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved