Nyuma y’uko umuhanzi Christopher yifotoranije na perezida Paul Kagame akagaragaza ibyishimo yagize ndetse anavuga ko ari umugisha, umuhanzi Bruce Melodie nawe yagaragaje ko yababajwe n’uko atateye iyo ntambwe ariko avuga ko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa.
Ubwo perezida Kagame yakiraga abantu batandukanye mu muhango wo kwizihiza isabukuru yo kwibohora 29 wabereye Convention center, ibyamamare bitandukanye birimo na Bruce Melodie byari byitabiriye. Mu kiganiro yagiranye na MIE kuri uyu wa 6 Nyakanga 2023, Bruce yavuze ko amahirwe y’abantu atangana ariko kandi nta bundi buryo yari afite.
Abajijwe uko Christopher yamuciye murihumye akajya kwifotozanya na perezida Kagame, Bruce yavuze ko yari ari kumwe n’umugore we. Yagize ati :urumva nari najyanye n’umutima, kandi ziriya nkweto Bambara hari ukuntu zibananiza, ubwo rero yamfashe ku kaboko, mbona nta musiga gutyo gusa.”
Bruce Melodie yakomeje avuga ko nubwo bitakunze ko abona ayo mahirwe, ariko nawe igihe kimwe azayabona byanga byakunda, mu rwenya rwinshi yagize ati “ariya mahirwe ndabizi ko umunsi umwe nzayabona, kuko perezida ndabizi akunda abakozi, kandi ni njye Munyakazi umwe rukumbi uri ino aha.”