banner

Bruce Melodie avuze ukuntu Ama G The black yamwinjijemo kugirira ishyari Christopher

Abakurikira imyidagaduro nyarwanda barabizi cyane ko ubushuti bw’umuhanzi Bruce Melodie ndetse n’umuraperi Ama G the black bwavuzwe cyane, aho aba bombi bagiye bivugira umubano wabo kuva kera n’uburyo bagiye bafashanya no kuzamuka mu muziki, kandi buri wese mu kiganiro akoze akajya abihamya.  Biravugwa ko Weasel yongeye gukubita Sandra Teta umunsi wa mbere asubira kumureba

Mu kiganiro Bruce Melodie aheruka gukorera kuri MIE empire abazwa ibibazo n’abakunzi be, yageze aho abazwa ku ishyari rigaragara ko agirirwa n’abandi bantu kubera ibikorwa bye, avuga ko ishyari Atari ryiza na gato kubera ko ishyari urifite ni we usubira inyuma cyane noneho uwo arigiriye we agakomeza kwituriza dore ko hari n’igihe atamenya ko afitiwe ishyari n’uwo muntu.

Bruce yatanze urugero ku kuntu yigeze kugirira ishyari umuhanzi mugenzi we Christopher bari mu gihe kimwe bose cyo kumenyekana, ariko akabona ari we urimo kubihomberamo cyane, yagize ati “ishyari ni ribi, uzi ko nigeze kugirira ishyari Christopher kubera Ama G? kiriya gihe Christopher yakoze indirimbo yitwa Habona, akaririmbo gatuje rwose kuburyo abantu bakabyinaga, noneho Ama G araza arambwira ngo mbona nzagera hehe n’ibintu ndirimba, kuva ubwo ntangira kugirira ishyari Christopher.”

Bruce yakomeje avuga ko Ama G amaze kumwereka uburyo atazatera imbere ari kuririmba ibintu bihabanye n’ibyo Christopher ari kuririmba bityo akaba atagafata, yahise na we ashaka kuririmba uturirimbo dutuje. Yagize ati “urabona ko njyewe nta njyana nari mfite ndirimba, naririmbaga iyo mbonye yose, icyo gihe Christopher we yaririmbaga uturirimbo dutuje, noneho igihe kiragera asohora indi ndirimbo iriya imeze nk’ubukwe, ahaaaa Ndabyemeye, ntangira kumva ibihugu by’abaturanyi barayicuranze noneho Ama G akambwira ati “Dore bari kumukina no hanze, ubwo se uzazamuka gute?”

Inkuru Wasoma:  Basobanuye intandaro yo kwibasirwa no gutotezwa kw'abanyamakuru binjiye mu kuririmba harimo Yago na Philpeter.

Yakomeje avuga ko ishyari ari ko ryiyongeye cyane na we akagerageza gukora muri ubwo buryo bwa Christopher, ariko akabona atabishobora kandi n’uburyo yari ashoboye kuririmbamo nab wo ntabubonere umwanya kubera kugerageza kuririmba iby’abandi, nibwo yaje kwitekerezaho maze aravuga ati “Burya ntago iri ari ishyari, ahubwo ni Ama G uri gukora ibi bintu.” Uko niko yahise afata umwanzuro wo kubivamo agakora umuziki uko abyumva kandi ntago byatumye adatera imbere.

Bruce yakomeje avuga ko na nyuma yaje kuganiriza Christopher akamubwira ukuntu yigeze kumugirira ishyari. Bamubajije ku kuba umuhanzi werekanye umugore we ahita azima cyangwa se umuhanzi utwaye igihembo gikomeye nka Guma guma ahita azima, Bruce yavuze ko ibyo Atari ukuri kuko ibituma bazima si uko berekanye abagore babo ngo bitumen abantu b’igitsinagore babakundaga bazima cyangwa gutwara ibihembo.

Yagize ati “umuhanzi werekanye umugore we akarekera aho ngaho gukora cyane ni we uzima. Umuhanzi utwaye guma guma akarekera aho gukora cyane, ni we uzima ibindi byose ni inzitwazo zidafite aho zishingiye.” Bruce Melodie uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no muri East Afrika, yateguje abakunzi be indirimbo nyinshi muri iyi minsi, ndetse anavuga ko abavuga ko igihembo aherutse gutwara muri The Choice awards Atari icye, na bo bazihangana bagatwara icye, gusa avuga ko we abona yari agikwiriye kuko umwaka wa 2022 yarakoze bifatika binagaragara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved