Bruce Melodie, Bushali,Rider Man, Chriss Eazy na Alyn Sano Bari mu bataramiye i Musanze bashimisha imbaga y’abantu-AMAFOTO

MTN Iwacu Muzika Festival yari yakomereje mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Aho ni mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 ibihumbi by’abantu bahaye ijisho ndetse n’amatwi ibyishimo ubwo barebaga igitaramo muri sitade Ubworoherane. Ibi bitaramo bikaba byarateguwe kugira ngo abakunzi b’umuziki Nyarwanda bakomeze kuryoherwa.

Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019 byatangiriye muri stade Ubworoherane nyuma biza guhagarara bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya COVID-19. Muri uyu mwaka ibi bitaramo byitabiriwe n’abahanzi umunani barimo abakizamuka ndetse n’abafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Igitaramo gitangiye abashyushyarugamba batangiye bahamagara umuhanzi wabimburiye abandi ariwe Afrique, Afrique umwe mu bahanzi bakiri bato kandi bakunzwe hano mu Rwanda yabimburiye abanda k’ubyiniro maze mu ndirimbo ze nka Agatunda, Lompe ahagurutsa ibihumbi by’abantu.

Nyuma ya Afrique Bwiza yinjiye k’urubyiniro aherekejwe n’ababyinyi mu ndirimbo ye Ready yereka abantu ko afite abakunzi benshi cyane. Bwiza ukiri muto wavangaga kubyina ndetse no kuririmba yakurikiwe na Niyo Bosco waririmbaga avanga no gucuranga ibi byanyuze cyane abitabiriye igitaramo.

Nyuma ya Niyo Bosco umuhanzi Chriss Eazy yageze ku rubyiniro ubona ko ibintu byose bihindutse ndetse ategerejwe cyane maze mu ndirimbo ze nka Inana,Stop, Edeni ndetse n’amashu ahagurutsa abanya-Musanze. Chriss Eazy washimishije abantu kuko yasanganga indirimbo ze abantu benshi bazizi bigaragaza ko amaze gukora byinshi mu muziki.

Inkuru Wasoma:  Ingingo nshya abanyamategeko ba Bamporiki Edouard bazanye mu rukiko ishobora gutuma igihano cye kivanwaho.

Chriss Eazy wasoje icyiciro cya mbere cy’abahanzi kuko hakurikiyeho icyiciro cya kabiri maze babimburiwe na Alyn Sano waje aherekejwe na Symphony. Alyn Sano mu ndirimbo Radiyo, Fake Gee n’izindi mu ijwi rye ntagereranywa akomeza gushimisha abanya-Musanze.

Bushali wari utahiwe yongeye kwerekana ko ari uwa mbere ku rubyiniro nkuko yakomeje kubigaragaza, Bushali wavuye ku rubyiniro abantu batabishaka yakurikiwe n’umuraperi Rider Man ni umwe mu bantu bafite izina muri aka Karere ahagurutsa ibihumbi by’abantu abikesha indirimbo ze.

Bugorobye nibwo umuhanzi Bruce Melodie yakiriwe ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo Fungamacho, Ndakwanga n’izindi nyinshi,Bruce Melodie yakiriwe neza kuko hashize akanya akuramo inkweto aziha abafana usibye ibi kandi Bruce Melodie yakiriye Kenny Sol baririmba indirimbo ’Ikinyafu’ na ‘Igitangaza’.

Igitaramo cyarangiye saa moya na mirongo 56 bigaragara ko abaturage badashaka gutaha, Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival  bikomereje i Butare tariki 30 aho ni mu Majyepfo batahiwe.

Bruce Melodie washimishije abafana ndetse abaha n’inkweto

Bushali ukomeje kwerekana ko ari uwa mbere k’urubyiniro

Bwiza washimishije abantu

Alyn Sano wafashijwe na Symphon

Rider Man wakiriwe neza n’abafana be

Chriss Eazy ukomeje kwigarurira imitima y’abantu

Afrique washimishije abantu benshi

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved