Bruce Melodie bwa mbere avuze ukuntu yaseseye akinjira mu gitaramo cy’umuhanzi yakundaga kuva akiri muto

Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo azahuriramo n’ibirangirire ku Isi, ndetse harimo na Shaggy baherutse gukorana indirimbo bise ‘When she isi around’. Yosobanuye uko byagenze mu mwaka wa 2008 ubwo Shaggy yazaga gutaramira i Kigali Bruce Melodie akabura itike imwinjiza muri icyo gitaramo.

Ubwo bari mu kiganiro Kidd Nation gica kuri Radiyo Kiss Fm iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko mu mwaka wa 2008 akiri umusore wishakisha mu muziki ibintu bigoranye ahangana kugira ngo abone ayo kurya, Shaggy yakoreye igitaramo i Kigali, ariko nta bushobozi yari afite bwo kubona amafaranga ngo agure itike nk’abandi ngo arebe umuhanzi yafanaga kuva akiri muto, nk’umuntu wese uba ufite amatsiko yo kubona umuntu afata nk’igitangaza.

Bruce Melodie yavuze ko n’ubwo nta mafaranga ahagije yari afite yakoze uko ashoboye ngo yinjire mu gitaramo, icyo gihe itike ya make yari amafaranga ibihumbi cumi 10,000 Frw. Avuga ko yagerageje uburyo bwose maze abona aho asesera arinjira areba Shaggy yari yarihebeye ndetse afana kugeza igitaramo kirangiye. Iki gitaramo cyabaye tariki 13 Ukuboza 2008, icyo gihe muri iyi myaka Shaggy ari mu bahanzi bari bagezweho ndetse afite indirimbo zatwaye imitima y’abatari bake.

Inkuru Wasoma:  Mutesi Scovia yakebuye abishyira hejuru bamaze kwamamara

Ubwo Shaggy aheruka mu Rwanda mu 2008 yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, iki gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Petit Stade. Kuri ubu uyu muhanzi yagiye mu bitaramo bibiri afite aho muri Amerika ndetse akaba azaririmbana n’uyu Shaggy baherutse gukorana indirimbo yakunzwe n’abatari bake.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved