Mu gitaramo cy’umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana cyiswe “Inkera y’Abahizi! Komeza Imihigo”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2025 muri Intare Conference Arena, hagaragaye ko abahanzi bakunzwe nka Bruce Melodie, Knowless na Tom Close batitabiriye nk’uko byari byitezwe.
Nyuma y’igitaramo, Mariya Yohana yabwiye itangazamakuru ko impamvu yatumye abo bahanzi bataboneka zishingiye ku mbogamizi zitunguranye.
Yagize ati: “Hari abarwaye, abandi bari muri mission (Ubutumwa bw’akazi), ariko ntibyabujije ko igitaramo gikomeza.”
Nubwo batari bahari, igitaramo cyagenze neza ku rwego rwo hejuru. Cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Christopher, Juno Kizigenza, Aline Gahongayire na Tonzi, basusurukije abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz’amahoro, urukundo n’umuco.
Mariya Yohana yamuritse kandi na Album ye nshya yise “Inkera y’Abahizi – Komeza Imihigo”, ayitura Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Inkotanyi, anashimira uruhare rwabo mu kubohora igihugu no kukigeza ku iterambere.
Mu ijambo rye, yagaragaje ko inganzo ye yayikoresheje nk’uburyo bwo gushimira ubuyobozi bwiza n’uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza umurage w’u Rwanda.
Iki gitaramo cyari cyateguwe mu buryo bwihariye, cyaranzwe n’imbyino za gakondo, ibisigo n’ibindi. Cyari n’umwanya wo guha icyubahiro abahanzi n’amatorero bato batojwe na Mariya Yohana, bagaragaje impano n’ubutumwa bukomeye bwo gukunda igihugu no kurinda ibyiza byarwo.