Bruce Melodie yabajije ikibazo gikakaye abamushinja ko aririmba ubusambanyi

Mu kiganiro umuhanzi Bruce Melodie yagiranye na MIE Empire, yatangaje ko abantu batagomba kugira urwitwazo indirimbo ze bavuga ko zirimo ibishegu, bigatuma bishora mu busambanyi. Ibi yabikomojeho ubwo yabazwaga ku ngamba zafatiwe indirimbo ze mu gihugu cy’abaturanyi cya Burundi, aho ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru muri iki gihugu cyahagaritse indirimbo 31 harimo n’iza Bruce Melodie, Juno Kizigenza n’abandi bahanzi bavuga ko zirimo amagambo ateye isoni.

Mu kuvuga ku kuba indirimbo ze zirimo ibizongamubiri yavuze ko n’ubundi iyo mibiri abantu bayikoresha, ndetse n’abantu bakaba bazongwa, avuga ko indirimbo ze zidakangurira abantu gukora ubusambanyi. Yagize ati “ Nonese ntaraza basambaniraga ku za nde? Na ko reka tubaze abantu bakuru, mwasambaniraga kuzi he? Ntabwo indirimbo zose ari iz’abantu bose, ubu twateganije ahantu hazajya hanyura indirimbo zimeze zityo.”

Inkuru Wasoma:  Umwihariko uri muri ‘Rumuri’ album ya mbere y’umuhanzikazi Alyn Sano

Bruce yakomeje avuga ko indirimbo ze zitarimo ibishegu ariko nanone igihugu kiba kidakeneye indirimbo zirimo ubutumwa bumwe. Yavuze ko igihugu kitaba Kiliziya kandi hari n’utubari, avuga arimo kwibaza uburyo waca indirimbo z’umuhanzi kandi utaraca itabi, yibaza ari indirimbo ze n’itabi icyaba cyangiza ubuzima muri byo, avuga ko ariko niba ari ko ubuyobozi bubibona arabyubaha ariko bakaba bagiye kureba ukundi babigenza.

Yavuze ko nubwo aririmba ziriya ndirimbo ariko abana be batajya bazireba kuko bataruzuza imyaka, kuko hari n’igihe bigeze gucikwa rimwe umwana abona se arimo kunywa itabi mu ndirimbo, ariko ntibijya bipfa kumubaho ko barebana indirimbo ze. Ni nyuma y’uko Bruce Melodie yagiye aririmba indirimbo ziganjemo amagambo yiswe ibishegu nka ‘Saa moya, akinyuma n’izindi’.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved