banner

Bruce Melodie yagiriye The Ben inama yo kugabanya amarira n’ubwoba! yavuze ko iyo ashaka kwica igitaramo cye i Burundi ibyakozwe Atari byo we yari gukora

Itahiwacu Bruce wamamaye muri Muzika nyarwanda nka Bruce Melodie yahamije avuga ko iyo ashaka kwica igitaramo cya The Ben nk’uko ababivuga babivuga, ibyakozwe bikavugwa ko ari byo byari bigamije kucyica, we Atari byo yari gukora kuko n’ubundi arabizi ko biriya bitakwica igitaramo. Bruce Melodie yakunze kumvikana avuga ko nta kibazo afitanye na The Ben.

Mu kiganiro Bruce yagiranye na MIE kuri uyu wa 7 Ukwakira mbere y’uko aririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival mu karere ka Ngoma, yavuze ko ibyavuzwe byo kwica igitaramo cya The Ben adashobora kubikora kubera ko ari umuhanzi yubaha ikindi kandi akaba yubaha ibitaramo kuko azi uko bivuna. Bruce Melodie yavuze ko yari yaranze kugira icyo abivugaho igitaramo cya The Ben kikiri kuba ahubwo ngo ataba ari bwo acyica.

Yagize ati “The Ben ndamwubaha ariko nawe nagabanye ibintu by’ubwoba, ubuse mfate ifoto ya The Ben nyijyanye hariya mu bafana urebe ko ntabazitura? (avuga ko ifoto ye ayijyanye mu bafana I Ngoma bitatuma atabaririmbira ngo bemere) wowe ubona ifoto, team yose igasara igasizora, ntabwo nigeze mpritinga ifoto ntabwo nshobora gukora ikintu nk’icyo, ariko se nubwo nabikora, ni ifoto ya nde wazana hano simpatwike?”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko igitaramo cya The Ben I Burundi cyatumye asigara abona ubwoba abantu bamugirira, ati “Nonese niba babona ifoto yanjye bagasara, ubu byagenda gute turamutse twihuriye amaso ku yandi? Ubuse mugize nk’ibyago mukagera mu Burundi bakabafunga, icyo gitaramo cyaba? Muhumure nta kibazo.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko nta n’umuntu uba ufite ubushobozi bwo guhagarika igitaramo cyateguwe n’abandi bantu, ati “reka tuvuge ko nta bwenge ngira da, ubu koko ndamutse nshaka kwica igitaramo cya The Ben, biriya nibyo nakora ukurikije ukuntu mumbona, najya gu printing amafoto ngo nice igitaramo koko?”

Inkuru Wasoma:  Impamvu nyamukuru itumye isomwa ry'urubanza rwa Bamporiki risubikwa bitunguranye.

Bruce yakomeje avuga ko atazi umuntu wanakoze iby’amafoto, kandi aramutse anafite ubwenge buke ntabwo yari gu printing amafoto I Bujumbura atayimprintingishije I Huye aho ari gukorera igitaramo (Wibuke ko MTN Iwacu Muzika festival y’I Huye yabaye kuwa 30 Nzeri n’ubundi), ati “Nta mwanya mfite wo kujya muri ibyo bintu, ni uburezi, noneho nkabona n’abantu bakuru bafite impara ku mutwe n’inda bakabizamo, oya oya.”

Bruce yagiriye inama The Ben kwirinda kumva amabwire, ati “nibazajya babimubwira ajye yikomereza gahunda ze, nta kintu na kimwe rwose mwifuriza kibi. N’abafana be babimenye kimwe n’abanjye, numvise bavuga iby’intambara hagati yacu, bazamuzane wenda mubakubitire agakoni ku nda! (mu rwenya).”

Ababijwe ku bijyanye n’amakipe avugwa ngo Team B na Team B, Bruce yavuze ko nta kintu kinini yabivugaho, icyakora akavuga ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gukunda no gufana uwo ashaka, icyo agambiriyeho akaba ari uko bose ari abahanzi nyarwanda, ati “njye nakuze numva imiziki ya The Ben, ni umuntu mukuru nta kintu kibi namwifuriza.”

Bruce Melodie abwiwe ko The Ben byamubabaje kuba ashaka kumwitambika no kumva ko bahanganye kuburyo kuri stage byanamurijije, Bruce Melodie yasetse, araseka arangije ahereza umunyamakuru mikoro ahita yigendera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved