Bruce Melodie yagize icyo abivugaho nyuma yo guhura n’umukuru w’igihugu perezida Kagame

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yavuze ko guhura n’umukuru w’igihugu ari iby’agaciro kuri we n’abahanzi nyarwanda muri rusange kuko bigaragaza ko igihugu kibona ibyo bakora. Ibi Bruce Melodie yabitangaje nyuma yo guhura na perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Kanama 2023 ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo gisoza iserukiramuco ‘Giants of Africa’, aba akoze amateka.

Bruce Melodie nyuma yo kuririmba indirimbo ze zakunzwe n’iz’iki gihe, yavuye ku rubyiniro ajya guhura na perezida Kagame. Bahuriye muri BK Arena aho perezida Kagame na we yari yitabiriye iki gitaramo. Uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika yose yari aherekejwe na Masai Ujiri watangije Giants of Africa, akaba na perezida wa Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya Basket muri USA, NBA.

Bruce Melodie yagize ati “Ndishimye bigaragara nk’undi muntu wese wahura na perezida wa repubulika kandi bigaragara ko ibyo dukora byibura igihugu kibibona.” Abinyujije no ku rukuta rwe ra twitter yanditse ashimira umukuru w’igihugu, yagize ati “Menya ko akazi kawe kakozwe neza igihe umuyobozi ukomeye muri Afurika yagaciye iryera. Wakoze perezida Paul Kagame, wakoze Masai Ujiri, ikirori cy’uyu munsi ni icyo kwibukwa.”

Inkuru Wasoma:  Amagambo abiri Prince kid yavugiye m’urukiko agatuma abantu bagira agahinda kubwe.

Bruce Melodie kuri ubu arebererwa n’inzu itunganya umuziki ya 1:55AM, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo nka Azana, Selebura, Funga Macho n’izindi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved