Bruce Melodie yashimiye The Ben wamukoreye igikorwa kidasanzwe ku ndirimbo ye nshya

Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashimiye mugenzi we Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben byavugwaga ko badacana uwaka, wifashishije indirimbo ye ‘Sowe’ mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Bruce Melodie abajijwe uko yakiriye igikorwa cya The Ben yagize ati “Nabyakiriye neza kuba yashyize indirimbo yanjye mu mashusho ye akayasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ni urukundo yagaragaje kandi Imana imuhe umugisha.”

Icyakora uyu muhanzi ukundwa kubera ukuntu azi gutebya mu biganiro, yavuze ko igikorwa mugenzi we [The Ben] yakoze ari cyiza cyagakozwe n’umuhanzi mukuru uwo ariwe wese ariko nanone yibutsa ko atari itegeko. Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe bivugwa ko hari umwuka mubi uri hagati y’aba bahanzi bombi.

Inkuru Wasoma:  Umusore yambaye ubusa mu muhanda kubera Bruce Melodie (Amafoto)

Muri Gicurasi 2024 nibwo Bruce Melodie wari umaze igihe yatsa umuriro kuri The Ben yavuze ko atazongera kumuvugaho, ahamya ko ari icyemezo yafashe nyuma y’uko asanze hari ibyo avuga azi ko ari gutebya bikarangira bifashwe nabi. Ku rundi ruhande ubwo The Ben yari abajijwe nawe ku cyemezo cya Bruce Melodie mu minsi ishize yagize ati “Ntacyo nabivugaho!”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved