Bruce Melodie yatangaje ikintu gishya agiye gukora mu muziki

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bitandukanye harimo ibyo yakoranye na Shaggy mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo yabo ‘When She’s Around’ ndetse n’ikindi yakoze ku giti cye ahitwa Portland.

Bruce Melodie wagiye muri Amerika mu mpera z’umwaka ushize mu bitaramo byateguwe na iHeartRadio, yageze i Kigali mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024 ahagana saa Munani n’igice, ahagerana na Coach Gael nyiri 1:55AM presents ndetse n’Umujyanama we Kenny.

Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe yasanze umugore we Catherine n’abakobwa be baje kumwakira aho bari bitwaje indabo. Ubwo yari ahageze kandi yabwiye itangazamakuru ko ananiwe cyane atabasha gukora ikiganiro ariko avuga ko mu minsi mike agiye gutangaza amazina y’abahanzi bashya agiye gufasha.

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie yirengagije umunyamakuru bari bahagararanye wamubajije ikibazo mu Gifaransa

Bruce Melodie yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko bitewe n’indirimbo yakoranye na Shaggy ‘When She’s Around’ ubwo bari batumiwe kuririmba mu bitaramo byateguwe na iHeartRadio. Ndetse ubwo yari arangije kuririmba mu bitaramo bibiri yari yatumiwemo nawe yakoze igitaramo mu Mujyi wa Portland aho yaririmbiye abafana benshi bitabiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved