Icyamamare mu muziki nyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, akomeje kugarukwaho cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nyuma y’uko yirengagije umunyamakuru bari bahagararanye wamubajije ikibazo mu rurimi rw’Igifaransa, undi akaryumaho akerekana ko atamubonye.
Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda, yabikoze ubwo yari agiye kuririmbira abakunzi be i Bruxeli mu gihugu cy’u Bubiligi, aho amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umunyamakuru ukorera uwo mwuga muri icyo gihugu atangira Bruce Melodie nk’umuhanzi umaze kumenyekana, uyu munyamakuru hari ibyo yamubazaga mu rurimi rw’igifaransa ariko Bruce Melodie akomeza kumwerengagiza nkutamubonye cyangwa ngo amwumve.
Icyakora abantu benshi basanzwe bazi uyu muhanzi, bakimara kubona aya mashusho batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe bavugaga ko ari agasuzuguro uyu muhanzi yerekanye bakabyita nko kwiyumva, ku rundi ruhande kandi hari n’abavuga ko impamvu ashobora kuba atasubije uyu muhanzi ari uko atumvaga uru rurimi uyu munyamakuru yavugaga, dore ko abamuzi neza bavuga ko atazi ururimi rw’Igifaransa.
Kugeza na nubu ntacyo uyu muhanzi cyangwa abareberera inyungu ze baravuga kuri aya mashusho gusa, uyu muhanzi ntabwo asanzwe azwiho iyi mico yo kwirengagiza itangazamakuru, kuko abamuzi benshi bavuga ko akunda no kuganira cyane bagahuriza ku kuba atumvaga uru rurimi bamubajijemo ibibazo.