Bruce Melody yishyuye amafranga yagombaga kwishyura arongera arafungwa

Umuhanzi w’icyamamare Bruce Melodie yishyuye miliyoni 30 z’amafaranga y’Amarundi ku mukire w’Umurundi wamufungishije ku munsi w’ejo tariki ya 31 Kanama 2022. Ku munsi w’ejo nibwo Bruce Melodie yerekeje mu Burundi gukora ibitaramo 2 ariko ahita atabwa muri yombi ashinjwa ubwambuzi bushukana n’umukire w’i Burundi wamutumiye mu gitaramo kikaza gusubikwa muri icyo gihugu.

Uyu mukire witwa Toussaint Bankuwiha asanzwe azwi mu bushabitsi bw’utubari no gutegura ibitaramo azwi cyane kandi mu bizwi nka Banki Lambert ari no mubabisakaje mu Rwanda. Toussaint yishyuzaga Bruce Melodie ibihumbi 2$ yamuhaye nk’igice cy’ibihumbi 6$ bari bemeranyije ko azakorera na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

Nyuma yo guhatwa ibibazo ku munsi w’ejo no gufungishwa ijisho,Bruce Melodie yemeye kwishyura izi miliyoni 30 z’Amarundi uyu munsi ariko nyuma abwirwa ko adahagije ahubwo hakenewe miliyoni 60 z’Amarundi. Mu butumwa Umunyamakuru Yago yahawe na Manager wa Bruce Melodie witwa Gael,yavuze ko bishyuye izi miliyoni 30 z’Amarundi baramufungura ariko nyuma bahita bongera baramufata bamubwira ko ayo adahagije ahubwo agomba kwishyura miliyoni 60 z’Amarundi.

Inkuru Wasoma:  Miss Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y’amategeko

Imodoka ya Bruce Melodie yafashwe nk’ingwate, kugira ngo yishyure ayo mafaranga angana na Miliyoni 17 y’u Rwanda. Melodie yari yabwiye Polisi y’u Burundi ko yemera kwishyura ibihumbi 2$ yafashe, ariko ko izo miliyoni 30 z’amarundi atazemera kuko atari we wahagaritse igitaramo. Ibitaramo 2 yagombaga gukora ejo no kuwa Gatandatu byasubitswe kubera itegeko rya Minisiteri y’Umutekano mu gihugu ndetse aracyarwana no kugira ngo yemererwe kuririmba kugira ngo ibi bihombo bigabanuke. source: umuryango.

RIB yafunze ukekwaho kubeshya umukuru w’igihugu| dore icyo yabivuzeho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved