Abaturage umunani bo mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica umuturage bavugaga ko ari umujura, bamutwitse.
Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Kabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko abo bantu bafashe uwo bacyekaga ko ari umujura bamukubita, hanyuma bamutwikisha ibyatsi byiza kumuviramo urupfu.
Yagize ati: “Byabaye nijoro, ni abantu umunani bafashe umujura baramukubita baranamutwika arapfa, bamutwikishije ibyatsi, bose uko ari umunani bafashwe na Polisi, iperereza rirakomeje kugira ngo uwabigizemo uruhare wese abihanirwe, kwica umuntu sibyo, icyo yaba yakoze cyose.”
Gitifu yasabye abaturage kwirinda kwihanira, ahubwo bakajya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano igihe cyose bakeka icyaha cyangwa umuntu ubateye, kugira ngo ubutabera bukore inshingano zabwo.
Yibukije kandi ko ubujura n’urugomo ari ibyaha bihanwa n’amategeko, kandi ari byo bitera impfu z’abantu mu buryo butari bwo.