banner

Bukavu: Hari abatangiye guhungisha imiryango yabo

Nyuma yo kwikanga ko abarwanyi b’Umutwe wa M23 begereye umujyi wa Bukavu, amakuru avayo avuga ko abayobozi n’abanyamafaranga bahungishirije imiryango yabo mu Mujyi wa Bujumbura n’ahandi, nimugihe amashuri, amaduka ndetse n’amabanki birafunga; mu gihe hari abarambiwe gutegereza uyu mutwe ngo ubabohore.

Abanya-Bukavu bavuga ko n’abandi bakora indi mirimo itandukanye batarimo gukora kuko batangiye kwikanga umutwe wa M23; nk’uko babwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.

Umwe muri abo yagize ati “Ibi bikorwa byose bijya gufungwa, amakuru yabanje gucicikana avuga ko umutwe wa M23 uri mu marembo y’ikibuga cy’indege cya Kavumu.”

Bavuga ko n’ubwo ngo hari abiteguye gusasa imikindo n’ibitenge mu muhanda kugira ngo bakirane ubwuzu M23; abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi batewe impungenge n’uko abashyigikiye Perezida Tshisekedi bashobora gusiga bihoreye mbere y’uko bahunga.

Inkuru Wasoma:  Perezida Trump yahagaritse abihinduje igitsina mu mikino y’abagore

Hari umuturage wabwiye Umuseke ko hari n’umutegetsi muri uyu Mujyi wa Bukavu wateguye inka yo kwakira uyu mutwe wa M23 nk’ikimenyetso cy’uko bawishimiye; gusa ngo barambiwe ko ingabo n’abayobozi ba M23 batagera vuba mu Mujyi wa Bukavu kugira ngo bababohore bagarure umutekano kuko umaze iminsi utaboneka.

Umujyi wa Bukavu utuwe n’abantu barenga 1,300,000, aho abenshi mu batuye uyu mujyi batunzwe n’umwuga w’ubushabitsi; ni mu gihe mu Burasirazuba bwawo uhana imbibi n’u Rwanda; dore ko hari Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!