Bull Dogg yasusurukije abafana be batuye i Musanze nyuma y’igihe atagaragara mu bitaramo cyane, avuga ko umuziki nubwo urimo ingorane adateze kuwuvamo. Igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Musanze, aho kubera kwishimira uyu muhanzi, hifashishijwe imbaraga ngo abakunzi be bave ku rubyiniro abashe kuririmba. Bamenya avuze uko yaraye apfumbase umurambo ananenga cyane abasore baha ibihenze abakobwa ba nyina bakennye
Urukundo Bull Dogg yeretswe i Musanze rwamukoze ku mutima, avuga ko byakabaye isomo ku bategura ibitaramo, gutegura byinshi kandi birimo abahanzi bakunzwe. Yavuze ko impamvu amaze igihe atagaragara ku rubyiniro, harimo no kuba hari ubwo adahuza n’abategura ibitaramo.
Ati “Igihe cyose ikintu kiri kuzamuka hazamo amananiza, no mu muziki ibyo bizahora bizamo ariko ntabwo byatubuza gukora kandi iterambere rizaza. Bishobora no kuzagera ku bana bacu. Kuba harimo imbogamizi ntabwo byatubuza gukora.”
Bull Dogg yashimiye abakunzi be bo mu karere ka Musanze bamweretse urukundo, avuga ko muri aka karere ahafata nko mu rugo nyuma ya Kigali. Yemeza ko kuva yatangira umuziki aka karere yakagiriyemo ibihe byiza. Uyu muhazi wabaye mu Itsinda rya Tuff Gangz ari gutegura album y’indirimbo zisaga icumi izasohoka mu mpera z’uyu mwaka. src: IGIHE