Abaturage babiri bo mu Karere ka Burera bakubiswe n’inkuba barapfa, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2025.
Benegusenga Alpha w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Kivumu ho mu Mudugudu wa Nyamusanze, inkuba yamukubitiye mu muryango w’inzu ya sekuru, ubwo yari avuye gucyura amatungo Saa 18:00.
Ni mu gihe Nyamugira Bernard w’imyaka 67, wo mu Murenge wa Gitovu, Akagari ka Mariba ho mu Mudugudu wa Kiboga, nawe inkuba yamukubise mu mvura yagwaga ahita apfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabwiye IGIHE ko amakuru y’izi mpfu bayamenye, ndetse bazikoreye raporo.
Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA, Nizeyimana Aime Adrien, mu kiganiro na IGIHE yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi yashyizweho.
Ati “Igihe imvura irimo igwa abaturage bagomba kuba bari mu nzu badafite aho bahurira n’amazi, abari mu nzira bagomba gushaka aho bugama bakirinda kugama munsi y’ibiti, mu buvumo no munsi y’imikingo, ndetse n’abari mu mirimo y’ubuhinzi bakwiriye guhita bayivamo.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda gukorakora inzugi n’amadirishya by’ibyuma kuko hari ubwo inkuba ikubita bikajyamo amashanyarazi yayo ikaba yamukubita.