Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera bwatangaje ko bwatunguwe no gusanga umurambo w’uruhinja bigaragara ko rukivuka mu gihuru, ahagana mu ma saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa 02 Mata 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitovu, Nsengimana Aloys, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko umurambo w’urwo ruhinja bigaragara ko aribwo rwari rukivuka, wabonetse mu masaha ya mu gitondo, aho abaturage bahise bihutira gutanga amakuru.
Yagize ati “Ni umurambo w’uruhunja byagaragaye ko rukivuka, amakuru yamenyekanye muri iki gitondo saa mbiri, ubwo abaturage bacu bari mu gikorwa cyo kurwanya isuri mu ishyamba, basanga hari uruhinja rwajugunywe mu gihugu baradutabaza.”
Yakomeje avuga ko “Twihutiye gutabara duhamagara RIB na Polisi, bahita bahagera, umurambo w’urwo ruhinja wari ufubitse mu myenda, wajyanwe mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma.” Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nta muntu bakeka muri ako gace waba ari we wihekuye, gusa ku bufatanye n’inzego z’umutekano ngo bakaba bakomeje gushakisha uwaba yakoze icyo cyaha.
Gitifu Nsengimana yagize ubutumwa agenera abaturage, aho yagize ati “Turarashimira abaturage baduhaye amakuru, tukaba dukomeje kubakangurira gukomeza gutangira amakuru ku gihe.”
Uyu muyobozi yakomeje yibutsa ko ababyeyi cyane cyane abatwita bagomba kubungabunga ubuzima bw’abana, uburyo baba baratwisemo bwose bagomba kumenya ko umwana adakwiye kuvutswa ubuzima, ahubwo ko umwana akwiye kubona uburenganzira bwose.