Umugabo w’imyaka 61 y’amavuko, wo mu Kagari ka Rushara mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ishoka nyuma y’uko bari bavanye mu bukwe bw’umuturanyi wabo. https://imirasiretv.com/rugaju-reagan-yasubije-abavuze-ko-lorenzo-yirukanwe-kuri-rba-azira-amagambo-yavuze-kuri-semuhungu-eric/

 

Bikekwa ko uyu mugabo yakoze iki cyaha mu ijoro ryo ku ya 22 Nzeri 2024 ahagana saa tatu n’igice, Bivugwa ko uwo munsi nyakwigendera n’umugabo we bari bavanye mu bukwe bw’umuturanyi wabo ndetse bari banyoye inzoga nyinshi basinze ndetse baza no gutongana. Uwo mugabo yaje gutaha mbere ahita akinga, umugore we aje yabanje kwanga kumukingurira, nyuma aza kumukingurira, barongera baratongana, hanyuma umugabo afata ishoka arayimukubita undi ahita apfa.

 

Amaze gutabwa muri yombi, RIB yahise ikora dosiye, kuri ubu ikaba iri mu maboko y’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze. Ubushinjacyaha bugira buti “Akimara kumwica yahise abimenyesha abaturanyi be ndetse ahita ubwe yijyana ku buyobozi bw’Umurenge wa Nemba muri iryo joro.”

 

Nyuma y’uko ibi bibaye, uyu mugabo yavuze ko umuryango wabo wari umaze igihe kinini ubanye mu makimbirane ashingiye ku mitungo, aho bapfaga imirima baguze. Ni mu gihe abaturanyi b’uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Cyave muri aka Kagari ka Rushara, babwiye inzego z’iperereza ko uyu mugabo yakunda gusinda, ubundi akigamba ko azica umugore we.

 

Icyo amategeko y’u Rwanda ateganya

Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. https://imirasiretv.com/rugaju-reagan-yasubije-abavuze-ko-lorenzo-yirukanwe-kuri-rba-azira-amagambo-yavuze-kuri-semuhungu-eric/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved