Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, umugore witwa Tumushime Pélagie wo mu Karere ka Burera mu Murenge Rugarama mu Kagari ka Cyahi, Umudugudu wa Tatiro, yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kwica umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka itandatu (6) y’amavuko. https://imirasiretv.com/rusizi-umugabo-arembeye-mu-bitaro-nyuma-kugerageza-kwiyahura-inshuro-ya-gatatu-ntapfe/
Amakuru avuga ko uwo mwana wishwe yitwa Niyompanzamaso Ntikozisoni Esther. Bijya gutangira, mu masaha ya mu gitondo umwana yabwiye nyina ko atazajya ku ishuri, nyina arabimwemerera, birirwa baryamye, nyuma, uwo mugore yumvise ashaka kwica umwana we, amukura ku buriri amuryamisha hasi, amukata ijosi n’icyuma, arapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide, yemeje aya makuru anavuga ko uyu mugore yahise yishyikiriza RIB gusa icyamuteye gukora aya mahano ntabwo kiramenyekana. Yagize ati“Nibyo uwo mubyeyi yihekuye arubatse afite umugabo ufunzwe, byabaye uyu munsi saa moya za mu gitondo yishyikirije RIB. Icyabiteye ntabwo kiramenyekana biracyakurikiranwa.”
Gitifu Ndayisaba Yasabye abaturage ko uwaba afite ikibazo wese yajya yegera inzego z’ubuyobozi zikamufasha, aho kugira ngo abiture inzirakarengane Uwihekuye ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Cyanika. https://imirasiretv.com/rusizi-umugabo-arembeye-mu-bitaro-nyuma-kugerageza-kwiyahura-inshuro-ya-gatatu-ntapfe/