Minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente, yavuze ko guverinoma yafashe umwanzuro w’uko muri buri karere hagiye kubakwa site icumbikira abahuye n’ibiza by’igihe gitoya mu gihe bari gushakirwa ahandi ho gutura. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye Inteko ishinga amategeko kuwa 30 Kamena 2023, ku kirebena na gahunda yo guhangana n’ibiza, avuga ko iyi gahunda itazarenza amezi atandatu.
Min. Edouard Ngirente, ahamagarira abantu bagituye mu manegeka, gukurikiza nta mananiza gahunda yo kubimurira ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga. Yavuze ko muri buri karere hazashyirwa site nziza, ifite ibikorwaremezo by’ibanze byose nkenerwa, iyo site ikaba izwi, mu gihe hakenewe guhingisha abagezweho n’ibiza bikaba bizwi mu gihe hategerejwe kubasubiza mu buzima busanzwe.
Yakomeje avuga ko Ibiza byishe abantu 135 kuwa 2 na 3 Gicurasi 2023 byatanze isomo, nyuma y’aho leta yashyizeho site 93 mu turere 6 tw’intara y’amajyaruguru, iburengerazuba n’amajyepfo zigamije guhungishirizwaho abarokotse ibiza. Yavuze ko iryo somo ryatumye babona ko Ibiza bihoraho, byaba iby’indwara, ibikomoka kuri kamere y’ahantu, ku mihindagurikire y’ibihe no mu bikorwa bya muntu, bituma leta izajya ihora ikenera kugira abantu yimura.
Min. Ngirente yavuze ko iyi gahunda yamaze gutangira kandi ikaba itazarenza amezi atandatu asigaye ngo umwana wa 2023 urangire. Kugeza ubu izo site ntiziragera mu turere twinshi, kuko iyo Ibiza bije bahungishirizwa mu mashuri n’ahandi. Ngirente, yavuze ko mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe abagizweho ingaruka n’ibiza, imiryango 3,711 yakodesherejwe inzu zo kubamo mu gihe kingana n’amezi atatu, ihabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze, byo kwifashisha mu gihe basanirwa inzu zabo cyangwa bubakirwa izindi.