Minisiteri y’ubuzima yo mu gihugu cya Namibiya yashyize hanze imibare y’udukingirizo dukoreshwa n’abagabo buri mwaka, aho batangaje ko abagabo baba muri icyo gihugu bakoresha miliyoni 45 z’udukingirizo buri mwaka. Igitangaje kurushaho ni uko iki gihugu kibarirwamo abagabo ibihumbi 726 muri miliyoni 2.5 z’abaturage bose batuye icyo gihugu.
Aba bagabo batageze no kuri miliyoni imwe baratangaje kuko ku mwaka bakoresha udukingirizo hafi miliyoni 45 ku mwaka. Aya makuru yashyizwe hanze ubwo minisiteri y’ubuzima yatangazaga uko imibare y’uko icyorezo cya SIDA gihagaze mu gihugu. Minisitiri w’ubuzima, Ben Bangombe yagize ati “ibi bivuze ko mu gihugu cyacu hakenerwa udukingirizo miliyoni 38 twa milimetero 52, ndetse na miliyoni zisaga 7 twa milimetero 49.”
Ibi bisobanuye ko rero buri mugabo byibuze akanera udukingirizo 40 buri mwaka. Namibia ni igihugu kimwe mu byugarijwe na SIDA ku isi aho minisiteri y’ubuzima muri icyo guhugu itangaza ko abantu ibihumbi 33 bagendana virus ya SIDA batabizi cyangwa bakaba badakurikira imiterere y’uburwayi bwa bo. Ibi ngo bituma ubwandu bukomeza kwiyongera cyane umunsi ku wundi kuko umugabo yanduza umugore cyangwa umugore akanduza umugabo batabizi cyangwa se umubyeyi akanduza umwana we mu gihe cyo kumwonsa.
Pamakiopress dukesha iyi nkuru yatangaje ko minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu kandi itangaza byibuze abantu ibihumbi 219 bangana na 13% by’abatuye igihugu ubu banduye SIDA. Aha harimo abarenga ibihumbi 6000 bandura SIDA bashya mu mwaka, ndetse ibihumbi 3 bagahitanwa nay o buri mwaka.