Buri mwaka abakobwa miliyoni 12 bashyingirwa ku gahato

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu Ishami Rishinzwe Kurengera Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), igaragaza ko ku Isi yose abakobwa miliyoni 12 bataruzuza imyaka 18, buri mwaka bashyingirwa ndetse kenshi bigakorwa ku gahato. Igaragaza ko iri ari ihohoterwa rikorerwa abakobwa, kuko bituma batabaho ubuzima bahisemo ngo bisanzure, bitewe no kuba baba batifatira imyanzuro yo gutegura ahazaza h’ubuzima bwabo.  Abana bagera kuri miliyoni 8 baburirwa irengero buri mwaka

Igaragaza ko iki kibazo gikunda kugaragara muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ndetse no muri Aziya y’Epfo. Ibi biri mu bidindiza iterambere ry’umugore n’umukobwa washyingiwe akiri muto, kuko benshi muri bo bahita bava mu ishuri kugira ngo bite kuri izo ngo baba bagiyemo, ibishyira iherezo ku gushaka ubumenyi bwisumbuye kwabo, bikabambura amahirwe yo kugera ku iterambere.

Iyi Raporo ya OHCHR yo muri 2014, igaragaza ko abo bakobwa babaho mu buzima bwo guhohoterwa ndetse no kutagira uburenganzira bwo gufata imyanzuro y’ibibakorerwa, kuko baba bafite ubumenyi buke butatuma bagira uruhare mu iterambere iryo ari ryo ryose. Ni mu gihe kuba batwara inda bakiri bato, na byo bibakurira ibindi bibazo birimo kugorwa no kubyara, ndetse bamwe muri bo bikabaviramo gupfa.

OHCHR igaragaza ko ku Isi yose, abagore bagera kuri miliyoni 650 bashyingiwe bataruzuza imyaka 18, miliyoni 12 muri bo bakaba barashyingiwe ari abana. Muri bimwe mu bihugu byateye imbere, abakobwa 40% bashyingiwe bataruzuza imyaka 18, naho abagera kuri 12% bashyingirwa bataragira imyaka 15. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef), rigaragaza ko hatagize igikorwa mu maguru mashya, umwaka wa 2030 wazagera abandi bakobwa miliyoni 120 bari munsi y’imyaka 18 na bo bamaze gushyingirwa nk’uko Igihe dukesha iyi nkuru babitangaje.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved