Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.
RBC igaragaza ko urubyiruko ruri mu bari kuyandura cyane byagera mu bagabo baryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya igasya itanzitse.
Sida yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n’abantu benshi.
Kuri ubu iki icyorezo ntikirabonerwa umuti cyangwa urukingo, uretse imiti igabanya ubukana.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwirinda Virusi itera SIDA muri RBC, Dr Ikuzo Basile, avuga ko kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu ibihumbi 230 bafite Virusi itera Sida, mu gihe abayandura ari 3200 buri mwaka.
Yakomeje agira ati ‘‘Iyo turebye ababa bahitanwa na yo turagereranya tugasanga abantu 2600 ari bo bahitanwa na Virusi itera Sida buri mwaka. Iyo turebye mu baturage bari hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda tubona ko 2,7% bafite Virusi itera Sida.’’
Dr. Ikuzo yakomeje avuga ko iyo barebye abana bari hagati y’imyaka 0 kugera kuri 14 bafite Virusi itera Sida, 80% ni bo bafata miti.
Abaryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya barageramiwe
Ibyiciro by’abakora uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina ni bimwe mu bikigaragaramo abandura benshi, aho RBC ivuga ko kuri ubu iri gushyira imbaraga muri ibi byiciro kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze nyuma yo kubona ko ababibarizwamo bageramiwe.
Dr. Ikuzo yavuze ko 35% by’abakora uburaya bafite Virusi itera Sida, mu gihe abagabo baryamana bahuje ibitsina 5,8% ari bo bayifite. 43% by’abo baryamana bahuje ibitsina ni bo bazi uko bahagaze.
Ati ‘‘Ubwo urumva iyo ugereranyije n’umubare wabo wose usanga bakiri hejuru cyane, ni yo mpamvu mu byo dukora tubibandaho cyane. Ibindi twagezeho byo kwishimira ni uko ubu abagore bafite Virusi itera Sida bashobora kubyara umwana akarinda agira imyaka ibiri atari yandura, ubu 99% bagira imyaka ibiri bataranduye.’’
Urubyiruko ruri kwandura ku bwinshi
Dr Ikuzo yavuze ko kuri ubu basigaye bafata ibipimo ku bantu batandukanye ariko mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, niho hakigaragara abantu benshi bandura Virusi itera Sida.
Yavuze ko hashize imyaka myinshi ibi bice biza imbere mu kugaragaramo abandura benshi. Mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali kandi ni ho hagaragara ubwandu bushya bwinshi ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu.
Ati ‘‘Kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29 usanga rwa rubyiruko ari rwo rwandura cyane, umubare munini ni abakobwa. Iyo tugeze mu bantu bakuru abagabo bahita batangira kuba benshi bafite Virusi itera Sida kurusha abagore, ibyo biba bivuze ko abagabo ari bo banduza ba bakobwa bato.’’
Abakobwa bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 24 bagiye bapimwa bagasanganwa Virusi itera Sida abenshi bagiye banasanganwa izindi ndwara.
Nko mu Ntara y’Iburasirazuba 1,7% basanze bafite Virusi itera Sida muri abo 27% bagasanga bafite izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ati ‘‘Ni yo mpamvu agakingirizo katarinda Virusi itera Sida gusa ahubwo karinda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe.’’
Kugeza ubu urubyiruko ni rwo rutipimisha Virusi itera Sida cyane kuko nko mu Ntara y’Amajyaruguru abazi uko bahagaze ari 30%, ari na yo mpamvu buri wese asabwa kwipimisha kenshi gashoboka nk’uko inzego z’ubuzima zibishimangira.
Muri iki gihe uburyo Virusi itera Sida yanduramo busa n’ubwahindutse cyane kuko nta guhana amaraso kukibaho, nta mubyeyi ucyanduza umwana amubyara cyangwa ngo hagire umubyeyi wonsa undi mwana ataramubyaye abe yamwanduza Virusi itera Sida.
Dr. Ikuzo yavuze ko abantu benshi basigaye bandurira Virusi itera Sida mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu bapimishije ijisho gusa, hakaba n’abanduza abana babo bababyara kuko baba batarakurikiranwe n’abaganga.
Ati ‘‘Hari mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, umubyeyi ufite Virusi itera Sida ashobora kwanduza umwana we amutwite, amubyara cyangwa ari kumwonsa. Ubu hari abantu bakoresha ibiyobyabwenge bagakoresha inshinge na ho bahandurira Virusi itera Sida.’’
Yavuze ko kuri ubu mu bantu ibihumbi 230 banduye Virusi itera Sida mu Rwanda 97% bafata imiti, kikaba ari kimwe mu bintu byo kwishimira kuko Leta y’u Rwanda yari ifite intego yo kugeza kuri 95% ikigero yamaze kurenza.
Dr. Ikuzo yavuze ko nibura ku bigo Nderabuzima bigera kuri 600 biri mu Rwanda byose bitangirwaho imiti ku buntu, kongeraho ibitaro n’amavuriro yigenga amwe n’amwe yabiherewe uburenganzira hose buri wese akaba yahabonera imiti ku buntu.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima, bwagaragaje ko 56% by’ab’igitsina gabo bari basiramuye mu Rwanda bari hagati y’imyaka 15 na 64, umubare munini ukaba wari ugizwe n’abari batuye mu Mujyi wa Kigali.
Dr. Ikuzo yasabye buri mugabo wese udasiramuye kwisiramuza kuko bifasha ku kigero cya 60% kwirinda kwandura Virusi itera Sida.
Mu 2019 abanduye Virusi itera Sida bafataga imiti bari 87% ariko kuri ubu bageze kuri 97%, ibigaragaza uburyo iki cyorezo kigenda cyitabwaho.
Dr. Ikuzo yavuze ko ahakiri icyuho ari mu bakiri bato badafata imiti neza. Imibare igaragaza ko 63% by’abafata imiti ya Virusi itera Sida ari abagore mu gihe abagabo ari 37%.