Mu nyandiko iherutse gushyirwa ahagaragara na Martin Ninteretse, Minisitiri w’Intwaro yo yagati mu gihugu hamwe n’Iterambere rusange mu Burundi, ni uko urugo rwose ruhamagarirwa kuba rworoye inkwavu byibura eshanu guhera kuwa 31 Ukwakira 2023. Martin Ninteretse akaba yasabye abayobozi bose mu bice bitandukanye by’igihugu gukangurira abaturage bose no kubasobanurira ibijyanye n’ubwo bworozi.
Martin Ninteretse mu rwandiko yashyikirije abayobozi kuwa 26 Nyakanga 2023, yavuze ko ubu bworozi ari ku mpamvu yo gushyigikira integuro y’umukuru w’igihugu ku bijyanye n’ubworozi bw’inkwavu nta muturage n’umwe uvuyemwo.
Uyu muyobozi yamenyesheje kandi inzego z’umutekano ko zirebwa n’iki gikorwa uhereye kuri polisi kuburyo uwo mugambi w’ubworozi bw’inkwavu ugomba gukwira mu gihugu hose nta gace gasigaye inyuma. Nk’uko bigaragara muri urwo rwandiko, buri rugo rwose rugomba kuba byibura rworoye inkwavu eshanu cyangwa se izirenga ku babishoboye bitarenze kuwa 31 Ukwakira 2023.