Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria ufite abakunzi batari bake, Burna Boy abaye umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika utangajwe ko azasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibihembo bya Grammy bitangwa na Recording Academy ku nshuro ya 66.
Ni ibihembo bizatangwa tariki 4 Gashyantare 2024, Recording Academy itegura ikanatanga ibi bihembo, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje urutonde rw’abahanzi bazatarama muri ibi birori bizatangirwamo na Grammy Awards, Burna Boy aba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika urugaragayemo.
Uyu muhanzi kandi azaba ahatanye mu byiciro bine muri ibi bihembo bizatangirwa Crypto Arena muri Leta ya Califonia birimo ‘Best Global Music Album’, ‘Best Melodic Rap Performance’, ‘Best African Music Performance’, ‘Best Global Music Performance’.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Grammy uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bo kuri uyu mugabane bahatanye muri ibi bihembo inshuro nyinshi zigera ku 10, akaba amaze kwegukana igihembo kimwe cyo yatwaye mu 2021. Abandi bahanzi bo kuri uyu mugabane bahatanye harimo nka Davido, Asake, Tyla na Ayra Star.