Abanyamulenge basanzwe ari impunzi mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Bujumbura, bakomeje gusahurwa ari nako bafungwa bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23.
Byatangiye mu minsi ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi ya Goma na Bukavu yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Ingabo z’u Burundi.
Abanyamulenge bafatwa i Bujumbura ni abakurwa mu bice byo muri uyu mujyi batuyemo; ndetse amakuru avuga ko abafatwa babanza gusahurwa bimwe mu byo batunze bikozwe na Polisi y’u Burundi.
Bamwe mu bafashwe batwawe mu bice bitandukanye bafungirwa ahatazwi, mu gihe abandi bajyanwa mu bashinzwe iperereza muri iki gihugu bashinjwa gukorana na M23.
Leta y’u Burundi ihakana gufunga bariya bantu.
Icyakora amakuru atugeraho avuga ko abenshi muri aba banye-Congo bafunzwe bamaze gusahurwa ibyabo, ndetse ko hari abatanze amafaranga menshi ndetse basabwe kwishyura mu madorali , kugira ngo badafungwa.
Amakuru kandi avuga ko mu batawe muri yombi hari abatangiye gufungirwa muri za gereza nkuru zitandukanye zo mu Burundi, zirimo iya Gitega, Muramvya na Ruyigi.
Amakuru agera kuri BWIZA dukesha iyinkuru avuga ko guhera ku wa Mbere no ku wa Kabiri bafunze abanyamulenge barenga kuri 30.
Andi makuru agera kuri iki gitangazamakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe inkambi zibarizwamo Abanyamulenge mu Ruyigi zazindutse zagoswe n’igipolisi cy’u Burundi kinazishingaho za bariyeri, ku buryo nta wushobora kwinjira cyangwa ngo asohoke.